Ikipe y’Igihugu ya Iran yegukanye intsinzi ya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda Wales (Pays de Galles) ibitego 2-0.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda B wakiniwe ku kibuga cya Stade yitiriwe Ahmed Bin Ali.
Wales mu mukino wa mbere wo mu tsinda yari yaguye miswi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igitego 1-1, mu gihe Iran yari yanyagiwe n’u Bwongereza ibitego 6-2.
Byasabye iminota itatu ya nyuma muri icyenda y’inyongera ngo iyi kipe y’umutoza Carlos Queiroz wahoze atoza Misiri ibone intsinzi, biciye mu bitego bya Rouzbeh Cheshmi na Ramin Rezaeian.
Ni ibitego byombi byinjiye nyuma y’ikarita itukura yari imaze kwerekwa umunyezamu Wayne Hennessy wa Wales; nyuma yo gukorera ikosa rikomeye rutahizamu Mehdi Teremi.
Nyuma y’umukino ibyishimo byari byose ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Iran, kugeza ubwo baterura umutoza wabo bakamuterera mu kirere.
Ibyishimo by’abanya-Iran bishobora kwikuba inshuro zirenga 1,000 z’ibyo bagize kuri uyu wa Gatanu, mu gihe baramuka batsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahurira mu mukino wa gatatu w’itsinda ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Ni umukino byitezwe ko ugomba kongererwa uburemere n’impamvu zishingiye kuri Politiki; bijyanye no kuba ibihugu byombi bimaze igihe kirekire birebana ay’ingwe.
Ikipe izatsinda uyu mukino byitezwe ko izahita ibona itike ya ? cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, gusa ahanini bikaza guterwa n’uko Abanyamerika bitwara imbere y’Abongereza.










