Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Nzeri 2018, ibyishimo byari byose ku bayobozi n’abaturage b’ibihugu bya Ethiopia na Eritrea, ubwo byongeraga gufungura ku mugaragaro umupaka ubihuza abaturage babyo bakemererwa kongera kujya no kujyana ibicuruzwa byabo ku ruhande rumwe cyangwa urundi mu bwisanzure, nyuma y’imyaka isaga 20 ibihugu byombi bidacana uwaka.

Amafoto atandukanye yagiye akwirakwizwa kuri twitter agaragaza igikorwa cyo gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi mu mijyi ya Buren a Zalambeesa, abayobozi b’ibihugu byombi bakikijwe n’ingabo z’ibihugu byombi na none. Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed kuri uyu munsi akaba yari yahisemo kwambara impuzankano ya gisirikare mu gihe mugenzi we, Isaias Afwerki, Perezida wa Eritrea, yari yambaye ishati y’amaboko magufi.


Abaturage basanzwe ba Ethiopia na Eritrea nabo ntibatanzwe muri uyu muhango, aho bari bitabiriye ari benshi ndetse bamwe bakabasha kongera kubonana n’abo mu miryango yabo n’inshuti batandukanye ubwo Ethiopia na Eritrea byatandukanaga mu myaka isaga 20 ishize.

Dore uko byari byifashe mu mafoto









