Ibyo Abanyarwanda bita ‘amaso y’ikibuno’ bikunda kugirwa n’ab’igitsina gore. Abenshi barabigira ariko ntibazi igisobanuro cyabyo.
Muri make, amaso y’ikibuno ni utwobo tubiri dufata impande zombi duherereye inyuma aho igufwa ry’uruti rw’umugongo rihurira n’iry’urukenyerero.
Utu twobo rero ni karemano kuko duterwa no kwirema kw’inyama ndetse n’imitsi minini izihuza kuri icyo gice.
Nta myitozo iyo ari yo yose umuntu akeneye gukora ngo na we azane utu twobo, cyakoze ngo gutakaza ibiro bituma turushaho kugaragara nk’uko ikinyamakuru ‘The Sun’ kibivuga.
Utu twobo nta ngaruka mbi tugira ku muntu udufite kandi ngo uwatwigeze araduhorana.

Ku rundi ruhande, Abongereza bo bita amaso y’ikibuno ‘Dimples of Venus ‘. Ni izina rikomoka ku kigirwamana cy’ubwiza Abaromani bise ‘Venus’; ibisobanura neza ko gifitanye isano rya hafi n’uburanga by’umwihariko ku ab’igitsina gore.
Mu byukuri, ngo utu twobo tubiri twaba duturuka by’umwihariko ku ruhererekane ndangasano umuntu akomora ku bo akomokaho.
Ikinyamakuru ‘The Sun’ gikomeza kivuga ko abantu benshi bahuza utu twobo n’imibonano mpuzabitsina, bityo ko udufite abasha kuzana amavangingo byoroshye mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

The Sun ikomeza ivuga ko hari n’abavuga ko umugore ahita azana amavangingo vuba igihe uwo bagirana imibonano mpuzabitsina akanze muri utu twobo nubwo nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe kuri ibyo.


