Guhera ku wa 2 Gicurasi 2022 muri Uganda hacicikanye amakuru y’ifungwa ry’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, UMC (Uganda Media Center), Obed Katureebe, ngo akekwaho gusebya abayobozi bakuru muri Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Byavuzwe ko Katureebe mu masaha ya nyuma ya saa sita yakuwe mu rugo rwe ruri mu gace ka Kyanja mu nkengero za Kampala n’abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi, CMI, bari bafite imbunda, bamwambura uburenganzira bwo gukoresha telefone ye.
Aya makuru yakurikiwe n’urujijo kuko konte z’imbuga nkoranyambaga bikekwa ko ari ize ziri mu mazina ya ‘RPF Gakwerere’ zakomeje gukora, uzikoresha atangaza ko Katureebe yibeshyweho.
RPF Gakwerere wivuga ko ari umusirikare umaranye imyaka irenga 30 ipeti rya Corporal yagize ati: “Ejo ku wa 2 Gicurasi 2022, Bwana Obed Katureebe, umunya-Uganda utarigeze yica itegeko na rimwe, yafunzwe na Muhoozi Kainerugaba amushinja kuba njyewe. Muhoozi Kainerugaba ndagusabye murekure, si njyewe, ntabwo yigeze aba njye kandi ntazaba njye. Uriya ni umusivili utarigeze yiga amasomo y’igisirikare ntazigera aba njye.”
Ubwo yabazwaga ku makuru y’ifungwa ry’umukozi w’ikigo ayoboye, Umuyobozi Mukuru wa UMC, Ofonwo Opondo yasobanuye ko Katureebe adafunzwe, ahubwo yajyanwe ahantu mu rwego rwo kurindirwa umutekano, kuko ngo hari abagambiriye kumugirira nabi.
Ikinyamakuru Chimpreports mu makuru cyahawe na bamwe bakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu, kivuga ko ubwo Leta y’u Rwanda yari yaragaragaje ko ‘Katureebe’ ayisebya, Perezida wa Yoweri Museveni yamuhamagaye, amubaza kuri iki kirego.
Katureebe ngo yasubije Umukuru w’Igihugu ko atari we RPF Gakwerere, asobanura ko ahubwo ari ikirego yahimbiwe n’umunyamakuru w’Umunyarwanda wigeze kuba inshuti ye. Museveni yiyemeje kubikoraho iperereza, uwiyishe inyuma y’iri zina akamenyekana.
Ibisobanuro bya Katureebe
Tariki ya 11 Werurwe 2022, Katureebe yatangaje inkuru y’igitekerezo cye kuri iki kinyamakuru, ashimira uruhare rw’umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wari umaze igihe kinini warazambye.
Katureebe yasobanuye ibihe yanyuzemo mu gihe ibi bihugu byari bibanye nabi, birimo n’ibyo gushinjwa kuba inyuma y’izina Gakwerere. Ati: “Ku giti cyanjye niswe umuntu usebya Leta y’u Rwanda, wihisha inyuma y’izina ry’uwiyita RPF Gakwerere. Birababaje kuko nanjye simuzi.”
Yakomeje agira ati: “Nahisemo kudasubiza ibi birego byinshi by’abo mu Rwanda kubera ko nta magambo nari gukoresha kugira ngo andengere mu gihe ibihugu byombi byari bikibanye nabi.”
Katureebe na we wabaye umunyamakuru, yashimiye Imana ko umubano mubi w’ibi bihugu uri kurangira, ibiganiro birimo gusasa inzobe hagati yabyo bigikomeje, kandi ko igihe cya ba ‘rusahuriramu duru batangaza ibinyoma kugana ku iherezo’.
Kuri we, ngo nta gushidikanya, ameherezo RPF Gakwerere wa nyawe azamenyekana.


