Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umutwe wa M23 watangaje ko uhagaritse imirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC), nyuma y’ibyumweru byinshi by’imirwano yari imaze igihe isakiranya impande zombi.
M23 yahagaritse imirwano nyuma yo kubisabwa n’inama y’abakuru b’ibihugu barimo JoĂŁo Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC. Ni inama kandi yanitabiriwe na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
M23 mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yavuze ko n’ubwo ihagaritse imirwano yiteguye kwirwanaho mu gihe cyose yaba ishotowe n’Ingabo za FARDC.
Kuri ubu amakuru cyakora cyo avuga ko uyu mutwe umaze iminsi mu mirwano n’indi mitwe y’imbere muri Congo yiyemeje guhangana na wo, irimo n’uwa FDLR.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko nyuma y’icyumweru agahenge kagaragara ku mirongo yose y’intambara mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muyaya yavuze ko kuri ubu bafite amakuru y’uko inyeshyamba za M23 zikomeje kwisuganya ndetse zikaba zinakomeje kwakira ibikoresho by’intambara; ibisobanura ko zitigeze ziterera agati mu ryinyo.
Yagize ati: “Nyuma ya raporo zitandukanye zagaragajwe n’inzego z’umutekano, agahenge kagaragaye ku mirongo y’urugamba. Gusa banagaragaje ukwisuganya ku ruhande rw’umwanzi nsetse no kwakira ibikoresho. Turacyari maso.”
Guverinoma ya Congo ntiyigeze igaragaza aho ibyo bikoresho by’intambara M23 iri kwakira bituruka, n’ubwo imaze igihe ishyira mu majwi u Rwanda.


