Ibyo mukora ntabyo muzi: Juvenal wasubije Jenerali nyuma yo kwirukanwa muri Kiyovu

Sangiza iyi nkuru

Mvukiyehe Juvenal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yamenyesheje ubuyobozi bw’umuryango wayo ko butazi ibyo burimo, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuvana iyi kipe mu maboko ya Company yari ayoboye.

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yasize ishinje Mvukiyehe Juvenal gukora yatumye ikipe ijya habi, ibyatumye hafatwa umwanzuro wi kumwambura ikipe by’agateganyo mu gihe bategereje Inteko Rusange izafata umwanzuro.

Mu ibaruwa Mvukiyehe yandikiye Ndorimana Franà§ois RĂ©gis ‘Jenerali’ uyobora w’umuryango Kiyovu Sports, yamubwiye ko ibaruwa bamwandikiye yayibonye ariko ibyo basaba byo gukura ikipe muri Company Ltd bitumvikana bityo ko ahubwo bakwiye gushaka umuntu ubasobanurira amategeko ya Kompanyi (Company).

Ati: “Dushingiye ku ibaruwa yanyu yavuzwe haruguru mwanditse musaba ko imicungire ya Kiyovu Sports isubizwa, tunejejwe no kubandikira iyi baruwa tubamenyesha ko ibyo musaba ntibyumvikana kuko byakagombye kuba byemejwe n’abandi banyamigabane bagize Kiyovu Sports Company Ltd, kugira ngo byemezwe cyane utari umunyamigabane umwe.”

“Bityo rero turasaba ko wasaba ko hatumizwa inama y’abanyamigabane bagize company kugira ngo ubagezeho icyifuzo cyawe ndetse no kwegera abanyamategeko bafite ubumenyi buhagije mu bya Company kugira ngo murusheho gusobanukirwa uko company zikora bityo bitume mudakomeza gukora amakosa.”

Hafatwa umwanzuro wo gukura Kiyovu Sports muri Company, hashingiwe ko Kiyovu Sports Company LTD yagiye ikora amakosa anyuranye mu bihe bitandukanye kandi akagira ingaruka ku ikipe nko gusesa amasezerano y’abakinnyi binyuranyije n’amategeko ikabihererwa ibihano na FIFA bingana na Miliyoni zirenga 80.

Hari kandi kuba yari itagishoboye gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe n’abakozi bayo nk’uko bikubiye mu masezerano y’imikoranire Umuryango wagiranye na na yo.

Bisunze ingingo ya 5 y’amasezerano y’imikoranire hagati ya Kompanyi n’Umuryango, abagize Komite Nyobozi ya Kiyovu bemeje ko ibikorwa bya Siporo byose bya Kiyovu Sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company LTD bikaba bisubijwe by’agateganyo mu Muryango wa Kiyovu Sports, mu gihe hagitegerejwe ko Inteko Rusange iterana ikabifataho umwanzuro ntakuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *