Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye mu Iterambere w’u Bubiligi, Maxime Prévot, aratangira uruzinduko muri Afurika yo Hagati kuva kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 25 kugeza ku ya 29 Mata aho bivugwa ko azanwe no gukomeza umuhate w’u Bubiligi mu gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi rivuga ko ibintu bikomeje kuba bibi cyane, kandi abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bishyura ikiguzi buri munsi.
“Hakenewe icyo gukora byihutirwa. Ihohoterwa n’ingaruka z’ubutabazi bigera ku basivili, mbere na mbere abagore n’abana, ntabwo ari ibyo kwihanganirwa,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iri tangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa Kane, itariki 24 Mata 2025.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Ni byiza ko amasezerano yorohejwe na Qatar yumvikanyweho hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC / M23 kugira ngo bakore ibishoboka byose kugira ngo habeho amasezerano y’amahoro azatuma habaho ihagarikwa ry’imirwano. U Bubiligi bushishikariza impande zihanganye kubahiriza ibyo ziyemeje, kugirana ibiganiro no gucecekesha imbunda”.
Mu rugendo rwe, Minisitiri Prévot ngo azazana ubu butumwa mu bihugu, mu nzego zitandukanye, bifite uruhare runini mu guhagarika amakimbirane no kubaka amahoro. Azasura Uganda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. “Nyuma yo guhagarika umubano w’ububanyi n’amahanga kwemejwe n’u Rwanda, gusura Kigali ntibishoboka kuri iki cyiciro”.
Muri uru rugendo kandi ngo, Minisitiri Prévot azashimangira ko ari ngombwa gukemura impamvu nyazo y’amakimbirane kugira ngo hahagarikwe ubugizi bwa nabi bwabaye karande. U Bubiligi rero ngo buzasaba:
- Kubaha ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na buri gihugu cyo mu karere, no guhagarika inkunga ituruka hanze ihabwa imitwe yitwaje intwaro;
- Guteza imbere ubukungu bwambukiranya imipaka bushingiye ku miyoboro isanzwe no guteza imbere iyongeragaciro mu gucukura no gucuruza umutungo kamere no mu buhinzi, amashyamba, ingufu z’amashanyarazi n’ubukerarugendo;
- Gukemura ikibazo cy’impunzi no kwemerera gutaha ku bushake, mu mutekano kandi mu cyubahiro aho bakomoka mu gihe ibisabwa byujujwe;
- Kurangiza ibibazo biterwa na FDLR no guhagarika ubufatanye bwose hagati y’Ingabo za Congo na FDLR, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro;
- Guhagarika imvugo zibiba urwango n’ibikorwa byibasira abaturage runaka, harimo n’Abatutsi;
- Gushyiraho uburyo bwizewe bwo kwambura intwaro, gusezerera mu gisirikare no gusubiza mu buzima busanzwe abagize imitwe yose yitwaje intwaro;
- Kuvugurura Igisirikare cya Congo kugirango gishobore gufata inshingano zacyo zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage;
- Kurwanya byimazeyo kudahana, gutanga ubutabera no kugendera ku mategeko, no kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure by’ibanze.
Mu nama ze, Minisitiri Prévot ngo azibutsa kandi ko aho u Bubiligi buhagaze ku bijyanye n’amakimbirane abera mu burasirazuba bwa DRC hazakomeza gushimangirwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko. “U Bubiligi nta yindi gahunda bufite kandi ntibushaka gutonesha uwo ari we wese mu bafatanyabikorwa mu bikorwa byabwo bya dipolomasi”.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi azaba aherekejwe n’Intumwa y’u Bubiligi mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi byandika mu Giholandi n’Igifaransa.