Tariki ya 10 Mutarama 2022, ibiro bya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame byatangaje ko yakiriye intumwa zoherejwe na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Izi ntumwa eshatu ni Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), EzĂ©chiel Nibigira, Laurentine Kanyana wungirije umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, umuyobozi mukuru w’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza (ubutasi), Brig. Gen. Silas Pacifique Nsaguye
Zakiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi uyoboye urwego rw’igisirikare cy’u Rwanda rushinzwe iperereza.
Ibi biro byatangaje ko Minisitiri Nibigira wari uyoboye izi ntumwa yagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye, gusa ibibukubiyemo ntibyashyizwe ahabona.
Impande zombi (intumwa n’abazakiriye) zagiranye ibiganiro birebana no “gukomeza umubano w’ibihugu byombi” ariko nabwo ibyaganiriweho ntibyatangajwe. BBC yagerageje kubibazaho Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Me Alain Mukurarinda asubiza ko atari ngombwa ngo bijye hanze. Ati: “Hari igihe bitaba ngombwa ko bivugwa ibyo baganiriye.”
Impamvu y’ibiganiro
U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu byamaze igihe kinini ari inshuti, bamwe bakabyita ibivandimwe hashingiwe ku kuba bituranye kandi indimi zabyo zijya guhura kuko ubwumvane bw’ababituye ntibusaba umusemuzi. Hiyongeramo ko byigeze kuba igihugu kimwe mu gihe cy’ubukoloni.
Gusa uyu mubano wajemo agatotsi nyuma ya Gicurasi 2015 ubwo abasirikare bayobowe na Maj. Gen. Godefroid Niyombare bari bamaze guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ayobora u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Mu mwanya muto, Nkurunziza wari wagiriye uruzinduko i Arusha muri Tanzania, yaje kwisubiza ubutegetsi; abasirikare barimo Gen. Niyombare, abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta na bamwe mu banyamakuru barahunga.
Leta y’u Burundi kuva ubwo yashinje u Rwanda gucumbikira aba bose ishinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, cyane cyane abasirikare nka Gen. Niyombare watangaje ku mugaragaro ko ari we wari uyoboye iki gikorwa, isaba ko rubohereza.
U Rwanda rwasubije u Burundi inshuro irenze imwe ko rudashobora kubohereza kubera ko ari impunzi, zifite amategeko azirengera. Gusa Perezida Kagame yigeze kuvuga ko rwabohereza ari uko u Burundi n’Umuryango w’Abibumbye wigeze kuba umuhuza muri iki kibazo byemeye kuzirengera ingaruka z’iki gikorwa abona ko cyaba kidakurikije amategeko mpuzamahanga.
Baba baraganiriye kuki?
Nyuma y’aho ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitabitangaje, n’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije akavuga ko atari ngombwa ko bitangazwa, Bwiza ishingiye ku mateka y’agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi ndetse n’inzira zagiye zitegurwa kugira ngo byongere biwusubize mu buryo bwiza, kugira ngo igaragaze ibishobora kuba byaraganiriweho.
Kumenya ibyo baganiriyeho, birasaba kureba ku nshingano ya buri ntumwa y’u Burundi:
Perezida Ndayishimiye ubwo yagiranaga ikiganiro n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga, Huang Xia mu Gushyingo 2020, yahishuye ko uwari Minisitiri w’Ubutabera, Jeanine Nibizi yagombaga guhura na mugenzi we w’u Rwanda, Busingye Johnston, na we wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda.
Perezida Ndayishimiye yari yatangaje ko aba baminisitiri bombi bagombaga guhura mu Kuboza 2020, bakaganira ku iyoherezwa ry’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, ariko byashoboka ko batigeze bahura kuko ntibyigeze bitangazwa, n’impamvu yabiteye ntiyamenyekanye.
Inkuru bifitanye isano: https://www.bwiza.com/?Rwanda-Burundi-Ikiganiro-cya-ba-Minisitiri-b-Ubutabera-ubwumvikane-cyangwa
Iyoherezwa ry’aba bagerageje guhirika ubutegetsi ni ingingo Perezida Ndayishimiye yakunze gushingaho agati, agaragaza ko mu gihe itarashyirwa mu bikorwa, ibihugu byombi bitazabana neza. Ni kimwe mu bishobora kuba byaraganiriweho, Kanyana waturutse muri ibi biro akaba yabigizemo uruhare.
Icya kabiri, u Rwanda n’u Burundi kuva mu mwaka w’2020 byari bisanzwe biganira ku mutekano wabyo wo ku mbibi byigeze gushinjanya kuwuhungabanya, ibi biganiro bikaba bihuza abakuriye inzego z’ubutasi.
Ibiganiro byabayeho byahuje Brig. Gen. Nyakarundi na Col. Ernest Musaba wari ukuriye urwego rw’ubutasi rw’u Burundi. Byatanze umusaruro urimo ifatwa ry’abarwanyi 19 b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya Leta y’u Burundi na 11 bo mu wa FLN urwanya Leta y’u Rwanda. Ibihugu byombi byarabahererekanyije kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Ibiganiro by’umutekano wo ku mbibi byaba ari byo Gen. Nsaguye yaje gukomezanya na mugenzi we w’u Rwanda, Gen. Vincent Nyakarundi.
Icya gatatu ari nacyo kigambiriwe ni ukugarura umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, impaka ibihuza igafungwa. Ubusanzwe ibiganiro kuri iyi nyingo byahuje inshuro irenze imwe abakuriye dipolomasi (ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga), Dr Biruta na Ambasaderi Albert Shingiro w’u Burundi.
Uyu mubano ugomba kugerwaho mu gihe iki kibazo cy’aba bahungiye mu Rwanda n’icy’umutekano wo ku mbibi wakunze guhungabana kuva mu 2015 kizaba kimaze guhabwa umurongo mwiza.
Bishoboke ko Minisitiri Nibigira yaba yari yaje gukomeza ibiganiro bya dipolomasi byatangijwe na mugenzi we, Ambasaderi Shingiro.
Ibihugu byombi byemeranya ko biri mu nzira nziza yo kugarura umubano wabyo, ukongera ukaba mwiza, cyane ko byafunguye umuyoboro w’ibiganiro bw’ubwiyunge.



10 Responses
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ariko NIYOMBARE mwamutanze tukigirira amahoro ko nabo MUSHAYIDI bamuduhaye.
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
nibugurure njekwirebera abanabanje murwanda imyaka irabaye myishi ntababona
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
nibugurure njekwirebera abanabanje murwanda imyaka irabaye myishi ntababona
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ariko NIYOMBARE mwamutanze tukigirira amahoro ko nabo MUSHAYIDI bamuduhaye.
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ariko NIYOMBARE mwamutanze tukigirira amahoro ko nabo MUSHAYIDI bamuduhaye.
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ariko NIYOMBARE mwamutanze tukigirira amahoro ko nabo MUSHAYIDI bamuduhaye.
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ariko NIYOMBARE mwamutanze tukigirira amahoro ko nabo MUSHAYIDI bamuduhaye.
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ariko NIYOMBARE mwamutanze tukigirira amahoro ko nabo MUSHAYIDI bamuduhaye.
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ibihugu byombi bishyire imbaraga mubwumvikane turi abavandimwd ni dodos
Ibyo u Rwanda n’u Burundi byaba byaraganiriyeho
Ibihugu byombi bishyire imbaraga mubwumvikane turi abavandimwd ni dodos