gettyimages-2211303828-612x612-53c20

Ibyo u Rwanda na RDC byemeranyirije muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira ubuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Therese Kayikwamba Wagner bakuriye Ububanyi n’Amahanga mu bihugu byombi, bakaba bari bahagarikiwe na mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio.

Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye akubiyemo ingingo esheshatu z’ingenzi byemeranyijeho. Ingingo ya mbere ni ijyanye n'”ubusugire bw’igihugu ndetse n’imiyoborere”.

Kuri iyi ngingo nk’uko inyandiko y’amasezerano yasinywe ibigaragaza, Kigali na Kinshasa byemeranyije ko buri ruhande rugomba “kubaha ubuusugire bw’ubutaka bw’urundi” ndetse bikanibanda ku nzira zigamije gukemura ibitanya impande zombi biciye mu nzira zirimo iza dipolomasi aho kuba imbaraga [za gisirikare] cyangwa imvugo z’urwango.

U Rwanda na Congo kandi byemeranyije ko buri ruhande rugomba kwemera imbibi z’imipaka y’urundi yashyizweho, ndetse bikirinda ibikorwa ibyo ari byo byose cyangwa imvugo zishobora kubangamira cyangwa gushyira mu bibazo ubwemerwe bw’iyo mipaka.

Byemeranyije kandi ko buri ruhande bufite uburenganzira n’ubusugire byo kuyobora ubutaka bwarwo mu buryo butabangamira ubusugire bw’urundi.

Ikindi ni uko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ko nta gihugu kigomba kwivanga mu bibazo by’imbere mu kindi.

Ingingo ya kabiri ikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye ni ijyanye n'”impungenge z’umutekano”.

Kuri iyi ngingo ibihugu byombi byemeye ko bifite impungenge z’umutekano muke uri mu karere kegereye imipaka bisangiye, byiyemeza ko bigomba gushakira umuti ziriya mpungenge biciye mu buryo buri ruhande rwubahamo ubusugire bw’urundi.

Kigali na Kinshasa kandi byemeranyije ko amahoro, umutekano ndetse n’ituze ari ingenzi mu rwego rwo gukorana ubucuruzi bwemewe n’amategeko ndetse no kugirana ubufatanye mu by’ubukungu mu karere bwagutse.

Byemeranyije kandi ko bifite inyungu ihuriweho mu gukumira ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro idafite aho ihuriye na leta ku mipaka bihuriyeho ndetse na hafi yayo, bityo byiyemeza kwirinda guha ubufasha iyo mitwe yitwaje intwaro.

U Rwanda na RDC kandi byanemeranyije ko bigomba gushyiraho urwego ruhuriweho ruzaba rufite mu nshingano guhuza ibikorwa by’umutekano, mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’udutsiko tw’abagizi ba nabi tubangamira inyungu z’umutekano w’ibihugu byombi.

Amasezerano yasinywe ku wa Gatanu kandi arimo ingingo yerekeye ”ukwishyira hamwe k’ubukungu bw’akarere”, aho kuri iyo ngingo u Rwanda na Congo byemeranyije kwagura ubufatanye mu bijyanye n’ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, kubungabunga za Parike, gukuraho ibibazo byerekeye urujya n’uruza rw’amabuye y’agaciro no gupanga uburyo ibihugu byombi byafatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Indi ngingo ni ijyanye no ”gucyura impunzi”, u Rwanda na Congo byemeranyije gukorana n’imiryango irimo uw’Abibumbye ndetse n’indi ikora ibikorwa by’ubutabazi gufasha impunzi za buri gihugu ziri mu kindi kuba zataha ku bushake.

Ingingo ya gatanu y’amasezerano yasinywe ivuga ko Kigali na Kinshasa bagomba gufasha ndetse bakanashyigikira ubutumwa bwa MONUSCO buri muri RDC kugera ku ntego yabwo yo kurinda abaturage b’abasivile, mu gihe iya gatandatu yo ivuga ku kuba ibihugu byombi byasinyana amasezerano y’amahoro.

Ni amasezerano biteganyije ko ashobora kuzasinywa nyuma yo kugira uruhare mu biganiro birimo ibya Nairobi, ibya Doha ndetse n’iby’Umuhuza w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri kugirana n’u Rwanda ndetse n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwayo.

Biteganyijwe ko u Rwanda na RDC bigomba kuba byatanze umushinga w’amasezerano y’amahoro bihuriye bitarenze tariki ya 2 Gicurasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *