Bwiza

Ibyo Umunyamerika James Swan yaganiriye na FRN ya Kabila

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 15:35
Ibyo Umunyamerika James Swan yaganiriye na FRN ya Kabila

204300

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba umuyobozi w'ubutumwa bwa MONUSCO, James Swan, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ihuriro rya FRN riyobowe na Joseph Kabila, aho ryagaragaje impamvu zatumye rishingwa, rinavuga ko rikomeje gushyigikira ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar.

Ibiganiro byabereye i Goma kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026, bikaba byahuje Swan wari kumwe n’intumwa za MONUSCO na Joseph Kabila wari kumwe na Bertrand Bisimwa na Corneille Nangaa bamwungirije.

Nyuma y’inama, Bisimwa yabwiye abanyamakuru ko intumwa za Loni zari zaje kumenya birambuye iby’iri huriro ryashinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026, rikaba ryarasimbuye AFC/M23.

Yavuze ko mu biganiro basobanuriye James Swan ko FRN ari gahunda y’igihugu igamije guhindura imikorere yacyo no guha Abanye-Congo icyizere cy’ejo hazaza.

Ati: "Twamubwiye ko FRN ari gahunda y’igihugu kandi ko ari igisubizo ku gitugu kiri kugenda gishinga imizi mu gihugu. Igamije kuvugurura igihugu kugira ngo duhe igihugu icyerekezo gishya kandi twizeze abaturage ejo hazaza habo.”

Bisimwa yatangaje kandi ko mu byo baganiriyeho harimo ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, hagati ya Leta ya RDC n’uruhande rwa AFC/M23.

Yavuze ko FRN yemera gukomeza ibyo biganiro kuko yasimbuye AFC/M23, bityo ikaba yarasigaranye inshingano n’uburenganzira by’iri huriro ryari riyobowe na Corneille Nangaa.

Bisimwa kandi yashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kutubahiriza ibyo bwiyemeje muri iyo nzira y’amahoro, avuga ko FRN na yo ifite impungenge ku mikorere y’ibi biganiro.

Ati: “Twabijeje ko FRN yiyemeje gukomeza inzira y’amahoro ya Doha, kuko yasimbuye AFC/M23 ikaragwa umutungo n’imyenda byayo. Icyakora, twababwiye ko dufite impungenge kuko ubutegetsi bwa Kinshasa butubahiriza ibyo bwiyemeje.”

Nubwo Bisimwa atigeze agaragaza ko ikibazo cy’umujyi wa Uvira cyaganiriweho, andi makuru avuga ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye James Swan ajya i Goma ari ukuganira na FRN ku kibazo cy’uyu mujyi wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru atandukanye avuga ko FRN ishobora gutangiza urugamba rwo gufata uriya mujyi, ibyatumye abayobozi batandukanye, barimo Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, basaba ko uyu mujyi utafatwa, bityo hakabaho igikorwa cya dipolomasi kigamije gukumira ko imirwano yawugeramo.

Uruzinduko rwa James Swan ni rwo rwa mbere rw’intumwa za MONUSCO ziyobowe na we zigiriye i Goma ndetse zikaganira n’abayobozi ba FRN kuva yashingwa.

MONUSCO yari isanzwe igirana ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23, kandi ivuga ko kubikomeza na FRN biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano zayo, zirimo kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushyigikira uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Ibiganiro bya James Swan na FRN bibaye mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gusaba ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikemurwa binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro, aho gukoresha imbaraga za gisirikare.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.