Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampunga w’u Rwanda wa 2020, ari mu munyenga w’urukundo n’umusore witwa Micheal Testfay nyuma y’igihe hari benshi bibaza umusore waba yarigaruriye umutima we.
N’ubwo Miss Naomie yari amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu musore, byari bikigoranye kwemeza ko baba bari mu rukundo, gusa bigakomeza kunugwanugwa ko n’ubundi uyu musore ariwe bakundana.
Ibyabo bombi byaje gushimangirwa na Naomie ubwe nyuma yo gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ye ari kumwe n’uyu musore. Ni ifoto iherekejwe n’ikimenyetso cy’umutima, ibyahise biragararira benshi ko inkuru y’urukundo rwabo ari impamo.
Uyu musore uri mu rukundo na Miss Nishimwe Naomie, amazina ye ni Micheal Tesfay, akaba yarize mu Bwongwereza.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu buvuzi yakuye muri kino gihugu.
Naomie cyakora yari yarakunze kujya agira ubwiru kubyerekeye kugaragaza uwo bari kumwe mu rukundo.

2 Responses
Ibyo wamenya kuri Micheal uri mu munyenga w’urukundo na Miss Nishimwe Naomie
Uyu mukobwa azacunge neza.Kubera ko abahungu benshi bababeshya ko babakunda,nyamara bamara kubaha ibyo bashaka bakabata.Ingero ni nyinshi cyane.Tujye twirinda gukora ikintu cyane imana itubuza.Kubera ko byatubuza kuzabona ubwami bwayo.