Ibyoherezwa mu mahanga byo kwambara biri kwiyongera kuva twafata ibyemezo byacu — Olivier Nduhungirehe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aremeza ko umusaruro w’imyambaro ikorerwa mu Rwanda n’ibyoherezwa hanze ugenda uzamuka kuva u Rwanda rwafata ibyemezo byo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Iyi nkuru itangira ivuga ko ibihugu byo mu Burayi n’u Bushinwa atari byo byonyine biri mu ngaruka z’imbogamizi mu by’ubucuruzi byashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahubwo n’u Rwanda ari uko.

Kuva kuwa 31 Nyakanga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zarakuye u Rwanda mu masezerano ya AGOA yafashaga ibihugu byo muri Afurika kohereza bimwe mu bicuruzwa byabyo, birimo imyambaro, muri iki gihugu bidasoze.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo kongera imisoro ku myambaro yambawe yatumizwaga hanze yarwo higanjemo iyavaga muri Amerika.

Kuva u Rwanda rwakuba imisoro kuri iyi myambaro inshuro zigera kuri 12, umwuka mubi mu bijyanye n’ubucuruzi hagati yarwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika watangiye kuzamuka, ariko u Rwanda rukavuga ko bigamije kurinda inganda zarwo z’imyenda nk’uko bishimangirwa na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Muri iki kiganiro yagiranye na RFI, Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati: “ Guteza imbere inganda z’imyenda biri mu rwego rwa Made in Rwanda .” Yakomeje avuga ko u Rwanda ruteza imbere ibikorerwa mu gihugu mu rwego rwo kuziba icyuho mu bucuruzi bwarwo. Avuga ko kandi ibi bitangiye gutanga umusaruro kuko ibyo u Rwanda rukora byo kwambara n’ibyo rwohereza hanze bigenda byiyongera kuva u Rwanda rwafata icyemezo.

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump nyamara bwo busa nk’ubutitaye ku iterambere ry’inganda z’u Rwanda. Ubu buyobozi bukaba bwarakuye u Rwanda mu masezerano yarwemereraga kohereza ibicuruzwa byarwo birimo imyambaro bidasoze. Iki ni ikintu gikomeye ku Rwanda kuko ari rwo rwoherezaga imyenda myinshi ikorerwa mu gihugu muri Amerika kurusha iyo rwahatumizaga, ariko na none ngo iki ni ikibazo rushobora gucunga.

U Rwanda rukaba ruteganya gutera inkunga inganda zarwo, aho Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko guverinoma izafasha inganda zo mu gihugu kubona andi masoko kandi ngo ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera.

Nubwo bimeze gutya, kugeza ubu inganda z’imyambaro mu Rwanda ntiziragera ku bushobozi bwo guhaza isoko ry’imbere mu gihugu haba mu gukora imyambaro itandukanye (inganda zishinjwa gukora imyenda y’ubwoko bumwe cyane) kandi ihagije.

Ibiciro nabyo biri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage, ariko byose ngo akaba ari ibihe bikomeye abaturage bashobora kwihanganira ariko ari ku neza y’igihugu nk’uko abashobozi babishimangira.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *