ICC: Hategerejwe icyemezo ku kwishyura indishyi abakorewe ibyaha na Gen.Ntaganda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 08 Werurwe abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha barashyira ahagaragara icyemezo cy’indishyi ku bagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe na Bosco Ntaganda, wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Urubanza rwa Bosco Ntaganda rwatangiye muri Nzeri 2015, mu Ugushyingo 2019 akatirwa igifungo cy’imyaka 30 nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ibyibutsa.

Muri rusange, abagizweho ingaruka n’ibyaha Ntaganda yakoze bagera kuri 2,123 ni bo bitabiriye urwo rubanza. Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za FPLC (Forces patriotiques pour la libération du Congo) yari akurikiranweho ibyaha 13 by’intambara.

Ibyo byaha birimo ubwicanyi no gushaka kwica, kwibasira abasivili, gufata ku ngufu, uburetwa bw’abasivili, gusahura, kwimura abaturage , kwibasira umutungo urinzwe, gusenya imitungo y’umwanzi; no gufata ku ngufu, ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina, kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 mu gisirikare no kubakoresha kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu mirwano.

Hiyongeraho ibyaha 5 byibasiye inyokomuntu (ubwicanyi) no gushaka kwica, gufata kungufu, ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina, gutotezwa, no kwimura abaturage ku gahato).

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *