Abasirikare b’Uburusiya bo ku rwego rwa General bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi nyuma yo gushinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine.
Uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa (ICC/CPI) rwashyize hanze izi impapuro ziyongera kuzashyizwe hanze mu mwaka ushize zishyiriweho Perezida Putin washinzwe gushora abana mu Ntambara.
Liyetona Jenerali Sergei Kobylash na komanda w’amato y’intambara, Viktor Sokolov, ni bo bagabo babiri batangajwe na ICC.
Iki ni icyiciro cya kabiri cy’impapuro za ICC zo guta muri yombi abategetsi bo mu Burusiya, bijyanye n’intambara yo muri Ukraine.
Uburusiya busanzwe butemera ICC, ibi bituma bidashoboka ku kigero cyo hejuru ko bazigera na rimwe bohererezwa urwo rukiko ngo bakurikiranwe ku byo baregwa.
ICC ivuga ko hari ibimenyetso bifatika bituma isohora izi mpapuroi ibimenyetso bifatika byemeza ko aba bakoze ibinyuranye n’amabwiriza y’intambara.
Uru rukiko ruvuga ko ari bo batumye habaho ibitero bya misile byagabwe n’ingabo bayobora byibasiye ibikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine
ICC yavuze ko ibyo byaha ibarega byabaye hagati y’Ukwakira (10) mu 2022 na Werurwe mu 2023.


