Umunyanyamerika ufite inkomoko muri Sénégal, Aliaune Damala Badara Thiam wamamaye mu muziki nka Akon; kuri uyu wa Gatanu yasuye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda i Rwakitura aho atuye.
Akon yari aherekejwe n’umugore we Rozina Negusei, bakigera Rwakitura bakirwa n’abarimo Perezida Museveni wari kumwe n’umugore we, Janet Museveni.
Perezida wa Uganda Kuri Twitter yavuze ko uruzinduko rw’umuhanzi Akon mu gihugu cye rugamije “Gushaka amahirwe yabyazwamo ubucuruzi mu nzego zitandukanye nk’ingufu, ubukerarugendo ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo.”
Perezida Museveni wishimiye kuganira n’uriya muhanzi, yavuze ko we n’umugore we bamubwiye ko Uganda ari ahantu heza habereye ubukerarugendo, kubera ikirere cyayo kitagereranywa, kuba yegereye koma y’Isi ndetse no kuba iri ku butumburuke bwo hejuru.
Museveni yavuze ko ari umwihariko igihugu cye gifite, n’ubwo hari ibindi bihugu bibiri atatangaje yavuze ko bifite impano nk’iya Uganda.
Akon uzuzuza imyaka 48 y’amavuko ku wa 16 zuku kwezi, ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B ku Isi, ibirenze ibyo akaba umwe mu banyamuziki b’abashoramari banafite agatubutse.
Ikinyamakuru Forbes Magazine gishyira uyu muhanzi ku mwanya wa kabiri mu banyamuziki b’Abanyafurika bafite agatubutse, aho imitungo ye ibarirwa muri $ miliyoni 80.
Mu mwaka ushize wa 2020 uyu muhanzi yatangaje ko afite gahunda zo kubaka umwe mu mijyi igezweho ku Isi, akawubaka iwabo muri Sénégal.
Icyo gihe yavuze ko ari umujyi uzaturwamo, ugacururizwamo, ukabamo amwe mu mashuri na kaminuza nziza ku mugabane ndetse ukazaba wubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abawutuye bazaba bashobora gukora ibintu hafi ya byose bifashishije ikoranabuhanga.
Yavuze ko imirimo yo kubaka uyu mujyi w’akataraboneka izatangira muri uyu mwaka, ukuzuzura utwaye akayabo ka $ miliyari 6.
Ni umujyi uzaturwamo n’abarenga 300,000 mu gihe uzaba wamaze kuzura.








Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


