ABC yahagaritse igihe kitazwi umunyamakuru w’icyamamare, Jimmy Kimmel, wakoraga ikiganiro cyo mu masaha akuze y’ijoro kubera ibitekerezo yatanze ku bijyanye n’iraswa riheruka ry’Umu-Conservateur, Charlie Kirk.
Umuvugizi w’iyi televiziyo ya Disney yagize ati: “Jimmy Kimmel Live izahagarikwa igihe kitazwi.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Kimmel mu kiganiro cye yavuze ko “agatsiko ka Maga (Make America Great Again)” cyangwa abashyikigikiye Trump bagerageza kubyaza amanota ya politiki iyicwa rya Kirk.
Kimmel ntacyo yigeze atangariza BBC ubwo yamuvugishaga kuko yagaragaye gato y’itangazo rya televiziyo i Los Angeles.
Mu kwishimira iri tangazo, Perezida Donald Trump yavuze ko ari “inkuru nziza kuri Amerika”.


