Umukinnyi w’iteramakofe Floyd Mayweather yatangaje ko ashobora kutazagaruka mu kibuga mu mukino w’iteramakofe ariko yongeraho ko ashobora kugaruka bibaye ngombwa.
Uyu musore w’imyaka 38 y’amavuko uvuga ko ashobora guhagarika umukino w’iteramakofe, yavuze ko yishimiye umwanzuro yafashe wo kuba aretse uwo mukino, bityo akabasha kwita ku cyerekezo cy’ubuzima bwe abifashijwemo n’umujyanama we Al Haymon.

Mu magambo ye yagize ati “kuba ubayeho nibwo buzima. Nibiba ngombwa ko ngaruka kurwanira abafana banjye, nibwo nzagaruka,
kugeza ubu ntakinyirukansa kugirango ngaruke mu kibuga. Ubu rwose ntaho mpuriye n’uwo mukino .”
Yakomeje agira ati :“nanyuze mu nzira zose ngo nigarurire uwo mukino ndetse natanze umusanzu wanjye uko bishoboka kandi ibyinshi byagezweho, gusa bibaye ngombwa ko njye n’umujyanama wanjye” Al Haymon” dufata icyemezo.”
Uyu musore ahagaritse umukino w’iteramakofe mu gihe ishyirahamwe ry’iteramakofe muri UK ryari ryateguye umukino uzahuza umukinnyi uzahagararira itsinda rya” IBF” Kell Brook uzaba uhanganye na Kevin Bizier wo muri Canada.uwo mukino ukazaba ku itariki 26 Werurwe uyu mwaka.
Mayweather asobanura ko adatereranye mugenzi we Broom bahuriye mu itsinda, ati “ ndashaka kugutera imbaraga (Brook) uri shampiyoni, wiyiteho nk’umukinnyi wabigize umwuga kandi nkunda uburyo witwara mu kibuga. ni umukinnyi mwiza buri gihe akora akazi ke neza.”

Floyd Joy mayweather yavukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ( Mishigan) akaba ari umuteramakofe wabigize umwuga, aho yatsindiye ibihembo bigiye bitandukanye.
Umukino w’iteramakofe awukomora kuri Se Floyd Mayweather Sr umubyara dore ko nawe yari umwe mu babigize umwuga kimwe na banyirarume Jeff Mayweather na Roger Mayweather.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


