George Blake, intasi y’Umwongereza yamenyekanyeho gukorera impande ebyiri, aba bazwi nka ba “Double Agents” mu Cyongereza, yasezeye ku Isi y’aabazima ku myaka 98 nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya kuri uyu wa Gatandatu.
“Uyu munsi, icyamamare mu iperereza George Blake, ntakiriho. Yakundaga igihugu cyacu abikuye ku mutima, ashima ibyo abaturage bacu bagezeho mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose,” uyu ni Sergei Ivanov, umuvugizi w’Urwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu rw’u Burusiya (SVR).
Blake wavukiye I Rotterdam ku itariki 11 Ugushyingo 1922, yari umwe mu bagize agatsiko k’indwanyi z’Abaholandi kari karanze kuva ku bintu mu gihe cy’Intambara ya 2 y’Isi, ubwo u Budage bwa Hitler bwari bukomeje kwigarurira ibihugu byinshi by’i Burayi. Nyuma yaje gukorera Urwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu rw’Abongereza, MI6 mu Ntambara y’Ubutita.
Yaje kujya aha serivisi Abasoviyete (u Burusiya bw’iki gihe) mu myaka ya za 50 nyuma yo kwibonera n’amaso ukuntu Abanyamerika basutse ibibombe ku baturage ba Koreya muri iyo myaka.
Nk’uko bitangazwa na Euronews dukesha iyi nkuru, uyu yaje guha ubutasi bw’u Burusiya bw’icyo gihe buzwi nka KGB, amazina magana y’intasi z’Abongereza zabatataga ndetse anabahishurira inzira y’ibanga yo munsi y’ubutaka yari mu Budage bw’uburasirazuba yakoreshwaga n’intasi zigiye kuneka Abasoviyete.
Uyu kera kabaye nawe ibanga rye ryaje kumenwa n’intasi nkawe yakoreraga impande ebyiri y’Umunya-Pologne, akatirwa imyaka 42 y’igifungo mu 1961 afungirwa muri gereza yo mu Bwongereza, ariko abasha gutoroka amazemo imyaka itanu abifashijwemo na bagenzi be bari bafunganye.
Kuva icyo gihe, George Blake i Moscow yafatwaga nk’intwari ndetse yari yarahawe ipeti rya Colonel n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya.
Nubwo Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete yari yareguriye ubuzima bwe zaje gusenyuka, Blake ntiyigeze yicuza ibikorwa bye.
George Blake kandi niwe wa nyuma, mu ntasi z’ibirumira habiri z’Abongereza Abasoviyete bari barabashije gushyira ku ruhande rwabo hagati mu Ntambara y’Ubutita, wari ukiriho.



2 Responses
Icyamamare mu kunekera impande 2 zihanganye cyakoreye u Burusiya n’u Bwongereza cyapfuye
umugabo ugira indimi aba imbwa ntabwo aba igihangange
Icyamamare mu kunekera impande 2 zihanganye cyakoreye u Burusiya n’u Bwongereza cyapfuye
umugabo ugira indimi aba imbwa ntabwo aba igihangange