Icyemezo cy’u Rwanda cyo gukoresha inzira yo muri Tanzania ntacyo gitwaye iterambere ryacu — Kenya

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cyo muri Kenya gishinzwe iby’inzira za gari ya moshi (Kenya Railways Corp.) kiravuga ko icyemezo cy’u Rwanda cyo guhitamo kujya rukoresha inzira yo muri Tanzania mu kwinjiza cyangwa gusohora ibicuruzwa , ntacyo kigitwaye, aho kivuga ko giteganya guhindura umujyi wa Kisumu inzira izajya igihuza na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyemezo cya leta y’u Rwanda cyo kureba inzira yo ku cyambu gikora ku Nyanja y’Abahinde cyo muri Tanzania aho guca inzira yo muri Kenya “nta ngaruka gifite ku iterambere ryacu” , ibyo bikaba byaratangajwe n’umuyobozi w’iki kigo cya leta, Atanas Maina kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro i Nairobi muri Kenya nk’uko iyi nkuru dukesha Bloomberg ivuga.

ATANAS-MAINA-800x800
Atanas Maina, Umuyobozi wa Kenya Railways

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umujyi wa Kisumu ari umujyi w’ingenzi utuma babasha guha serivisi ibindi bihugu nk’aho avuga umurongo wa Kenya na Congo utazaba ufite umupaka ukazaba ushobora no gukomeza muri Uganda.

Mu cyumweru gishize nibwo u Rwanda rwatangaje ko rwahisemo gukoresha inzira yo muri Tanzania kubera ko urugendo ari rugufi kandi ikaba inahendutse ugereranyije no guca muri Kenya.

Iyi rero ikaba ari inshuro ya kabiri igihugu cya Kenya gitakaje isoko ry’ingenzi ku bukungu bwacyo mu gihe gito nyuma y’aho igihugu cya Uganda nacyo gihisemo kuzacisha impombo zizajya zijyana peteroli yayo muri Tanzania kandi Kenya yari imaze iminsi yumvisha Uganda gukoresha inzira yayo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *