Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 6 Mutarama 2020, kirangira tariki ya 12 Mutarama 2020. Amakuru y’ingenzi yibanze ku bubanyi n’amahanga harimo imiterere y’umubano uri mu bihugu biri muri aka karere, ingaruka z’umwuka mubi uri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe z’America, kuri ibi bihugu ubwabyo ndetse no ku isi muri rusange. Andi makuru avuga ku burezi, kamwe mu dushya twabaye, amakuru mu mikino ndetse n’imyidagaduro. Ikaze!
U Rwanda na Uganda mu guhererekanya abaturage bari bafunzwe Tariki ya 7 Mutarama 2020 ni bwo muri Uganda byatangajwe ko urukiko rwa gisirikare rwa Makindye rwarekuye Abanyarwanda 7 bari bahafungiwe, bivugwa ko bakuriweho ibyaha birimo gutunga intwaro mu buryo butemewe ndetse n’ubutasi. Ku munsi wakurikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Hon. Sam Kutesa yatangaje ko harekuwe Abanyarwanda 9. U Rwanda rwishimiye intambwe Uganda mu kubahiriza ibiteganywa n’Amasezerano ya Luanda agamije kubyutsa umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, rusaba ko n’abandi barenga 100 bafunzwe mu buryo butemewe barekurwa. Kurekurwa kw’Abanyarwanda 9 kwakurikiranye n’ukw’Abagande 4 bari bafungiwe ku Murindi wa Gicumbi, barekuwe n’u Rwanda kuri uyu wa 11, bashyikirizwa abayobozi ba Uganda ku mupaka wa Gatuna. Aba bagande binjiye ku butaka bw’u Rwanda banyuze mu nzira zitemewe. Iyi ntambwe ibihugu byombi bitewe iratanga icyizere ko umubano wakongera ukaba mwiza, kugenderana no guhahirana hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bigasubiraho, bakabikora umutekano wabo wizewe. Impaka kuri Col. Rukunda wateye umugongo igisirikare cy’igihugu Col. Michel Rukunda uzwi ku izina rya Makanika yatorotse igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nk’uko byemejwe tariki ya 8 Mutarama 2020. Impaka ku nkuru y’uyu musirikare zaje ubwo byatangazwaga na bimwe mu binyamakuru ko yagiye kuyobora umutwe wa Gumino, bivugwa ko ukorana n’umutwe ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Abasomyi benshi bagaragaje ko uku ari ukubogama gukomeye no gushinyagurira ubwoko bw’Abanyamulenge (Rukunda na we abukomokamo), bavuga ko nta kindi cyatumye yiyomora ku ngabo z’igihugu, atari ukugira ngo atabare ubwoko bwe bumaze igihe bwicwa, butwikirwa amazu, bunyagwa inka, bugata n’ingo. Amajwi menshi n’ubutumwa bwanditse byasohotse yamagana ibinyamakuru byatumye hibazwa niba koko hatabayeho gutangaza ibidafitiwe gihamya, bimwe bisohora izindi nkuru zisa n’izivuguruza iza mbere. Twe twavuga ngo ku bw’ineza, Col. Rukunda yaba yaragiye gutabara benewabo, na none bikaba bibi aramutse afite umugambi wo gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yirengagije abanyamulenge basa n’abadafite ubarengera. Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’abanyakuru bwa mbere nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Minisitiri Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bwa mbere kuva yasimbura Dr. Richard Sezibera, cyabaye tariki ya 8 Mutarama. Yakirijwe ibibazo birebana n’umwuka mubi mu karere nk’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko hari intambwe itanga icyizere Uganda iri gutera kandi n’u Rwanda ruzakora ibyo rusabwa. Yavuze ku birego by’u Burundi burushinja kubugabaho ibitero avuga ko bitafite gihamya, kimwe n’amagambo ya bamwe mu banyapolitiki, abahanzi n’abanyamadini bo muri RD Congo bashinja ibihugu birimo u Rwanda kuba inyuma y’umugambi wo gucamo ibice igihugu cyabo. Abarangije kaminuza batarabona impamyabumenyi bemerewe gupiganira akazi Nyuma y’iminsi mike abanyeshuri barangirije amasomo muri kaminuza batangaje ko gutinda guhabwa impamyabumenyi bituma babura amahirwe yo guhatanira imyanya y’akazi, Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo yashyize hanze itangazo ribaha ubwo burenganzira bitwaje icyangombwa kizwi nka ‘To whom It May Concern’ gitangwa na kaminuza nk’uko Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yabisobanuye muri iri tangazo rya tariki ya 10 Mutarama yashyizeho umukono. Ibirindiro by’ingabo z’America muri Iran byararashwe Ingabo za Iran zarashe misile zirenga 12 ku birindiro bibiri by’ingabo z’America muri Iraq tariki ya 8 Mutarama, mu kwihorera ku iraswa rya Gen. Qassem Soleimani, umusirikare mukuru wabo wapfuye tariki ya 3. Ibi bitero byakuruye umwuka mubi mu karere ndetse no mu baturage ba Iran kuko imwe cyangwa izirenga muri izi misile zahanuye indege ya Ukraine yari itwaye abantu 176, bose bahasiga ubuzima, bituma Perezida Volodymyr Zolonsky asaba ko abasirikare babikoze bahanwa, imiryango yabuze abayo igahabwa impozamarira. Nyuma y’aho Perezida wa Iran, Hassan Rouhani yemereye ko indege ari bo bayirashe, abaturage be bigabije imihanda kuva tariki ya 11 Mutarama, bigaragambiriza iyicwa ry’izi nzirakarengane. Byatangiye ari ijoro ry’ikiriyo cy’aba bantu 176, bivamo kwigaragambya, bivugwa ko byatumye na Ambasaderi w’Ubwongereza muri iki gihugu atabwa muri yombi ndetse hari n’andi yavugwaga ko n’uwa Canada yafunzwe. UTUNTU N’UTUNDI Hari tariki ya 8 Mutarama 2020, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe abinyujije mu muvugizi w’ibiro bye, George Charamba, asohora itangazo rimenyesha abaturage ko yatangiye ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu, asigira abamwungirije babiri; Constantino Chiwenga na Kembo Mohadi kuba bamukorera izi nshingano. Nta mpamvu yatangajwe yatumye Mnangagwa akora iki gikorwa kidasanzwe ku bakuru b’ibihugu. Muri iki kiruhuko kizarangirana n’uko kwezi, Mnangagwa ngo azaba ari imbere mu gihugu. IMIKINO APR FC ikomeje urugendo rwo kudatsinzwa, aho ejo tariki ya 12 yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, uba umukino wa 17 iyi kipe imaze idatsindwa. Ubu iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 41, ikurikirwa na Rayon Sports (amanota 35) yaguye miswi na AS Kigali tariki ya 11 Mutarama, Police FC yo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34. Sadio Mane, rutahizamu w’ikipe ya Liverpool FC mu Bwongereza ndetse n’ikipe y’igihugu ya Senegal, tariki ya 7 Mutarama yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Africa mu mwaka w’imikino wa 2018/2019. Iki gihembo yari agihataniye na Mohammed Salah, Umunya-Misiri bakinana muri Liverpool ndetse na Riyad Mahrez, Umunya-Algeria ukinira Manchester City. IMYIDAGADURO Nyuma y’Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, intara y’Iburasirazuba ni yo yari itahiwe tariki ya 11 Mutarama ngo itoranye abazayihagararira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Umuhango w’ijonjora ry’ibanze wabereye mu karere ka Kayonza, abakobwa 15 bemererwa gukomeza. Uyu ni umubare munini ugereranyije n’izindi ntara kuko ntizigeze zigeza no ku 10 bemerewe. Umugi wa Kigali ni wo utahiwe tariki ya 18 Mutarama, nyuma y’aho bazajye mu mwiherero (boot camp), ahazatoranyirizwa abazagera ku musozo (final) w’irushanwa.


