Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Rtd Lt. Gen. Henry Tumukunde yagize icyo avuga ku byagiye bivugwa ko ari umwanzi gica wa Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora polisi y’igihugu.
Benshi mu basesenguzi ba politiki ya Uganda bavugaga ko Gen. Tumukunde yaba yanga Gen Kayihura bitewe n’uburyo yazamutse wenyine mu bantu bavuga mu Karere ka Kisoro (Abafumbira) kandi atari Umuhima.
Avuga kuri iki kibazo, Gen. Tumukunde yavuze ko mu by’ukuri aya ari amakabyankuru ko nta rwango yigeze agirira Gen. Kayihura.
Ati “ Benshi nziko ari uko bashakaga kubyumva. Siko biri, hari ibintu Gen. Kayihura yagiye akora by’ingenzi. Guha icyizere abapolisi no kubaha iibikoresho abifashijwemo n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo. Gusa nanone, navuga ko ntashimishijwe n’uburyo buri wese yabaga ushinzwe umutekano. Niyo mpamvu tugira ukutubahiriza amategeko. Gusa nta mwofisiye w’intungane.”
Muri iki kiganiro yagiranye na The Daily Monitor kandi Gen. Tumukunde avuga ko kwirukanwa kwe nyaho guhuriye no kutumvikana hagati ye na Gen. Kayihura.
Ati “Abatanga imyanya bafite uburenganzira bwo gukora impinduka. Icyo kibazo mwakibaza Museveni, si njye (…).”
Abasesenguzi bavuga urwangano hagati ya Gen. Tumukunde na Gen. Kayihura ari rwo rwatumye aba bombi birukanirwa icyarimwe muri Mata 2018.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Bavuga ko habayeho ukutumvikana hagati y’inzego zombi bari bayoboye ubusanzwe zakuzuzanyije ku bw’ineza y’umutekano w’igihugu.


