Leta ya Congo yanyomoje amakuru yavugaga ko haba hari ingabo zidasanzwe z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwayo mu rugamba rugambije guhashya imitwe y’inyeshyamba irimo na FDLR.
Ni nyuma yaho impuzamashyaka MRCD isohoreye itangazo itabariza impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo ivuga ko zigiye kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta y’u Rwanda zinjiye muri Congo ngo zambaye imyenda isa n’iy’ingabo za Congo.
Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita yatangarije Radio Ijwi ry’Amerika ko ibyavuzwe by’ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo nta shingiro, ahubwo ko zitiranywa n’abavuga Ikinyarwanda babarizwa muri iki gihugu.
Yagize ati “Ukuri ni uko muri Kivu y’Amajyaruguru dufite abantu bavuga ururimi rumwe n’abaturanyi bacu bo mu Rwanda, birashoboka rero ko abantu babitiranya, iyo babonye umuntu wavukiye i Rutshuru na Masisi kubera ko bavuga ikinyarwanda abantu bashobora kuvuga ko babonye abasirikare b’u Rwanda”.
Yakomeje avuga ko n’amakuru benshi bagiye bumva ko ingabo z’u Rwanda, Burundi, Uganda na Tanzania zizinjira muri Congo gufasha iz’iki gihugu (FARDC) mu rugamba rwo guhashya inyeshyamba atari yo na gato.
Ati “Ni impuha zitambuka ku mbuga nkoranyambaga, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro ko nta ngabo z’amahanga zizinjira mu gihugu zije guhiga aba FDLR cyangwa aba ADF/Nalu cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro ariko rero duhana amakuru y’iperereza”.
Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa nyuma y’urupfu rwa Lt Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR-Foca, aho bimwe mu binyamakuru byatangazaga ko uyu musirikare n’abamurindaga bakomeye batari kubashwa kwicwa na FARDC, ahubwo ko ari abakomando baturutse mu Rwanda.
Ku ikubitiro igisirikare cya Congo cyaje kwigamba kumuhitana ubwacyo kivuga ko ari umutwe wacyo wa gisirikare Hibou Spacial force wamwishe, ndetse na nyuma hicwa Gen. Afurika Jean Michel wayoboraga umutwe wa RUD Urunana urwanya Leta y’u Rwanda n’abandi benshi bamaze gufatirwayo.


