Murekatete Triphose wahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahakanye amakuru avuga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye na Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaba ari we wari waramuhesheje uriya mwanya.
Murekatete yabaye Meya wa Rutsiro kugeza muri Kamena uyu mwaka, ubwo yirukanwaga kuri izo nshingano agasimburwa by’agateganyo na Mulindwa Prosper uheruka gutoretwa kuyobora akarere ka Rubavu.
Murekatete akiri Meya wa Rutsiro byari byagiye bihwihwiswa ko yaba afitanye umubano wihariye na Gatabazi, ndetse ko uyu mugabo ari we wagize uruhare mu gutuma aba Meya.
Murekatete mu kiganiro aheruka kugirana na UKWEZI TV, yavuze ko aya makuru na we yamugezeho ndetse binarangira anagize ingaruka ku muryango we.
Ati: “Ibyo byaravuzwe cyane ndetse bigera no ku wo twashakanye, ku buryo natahaga nagera mu rugo yankubita amaso akarira amarira akagwa kandi icyo gihe yari arwaye bikomeye.”
Murekatete avuga ko atashyizwe ku buyobozi bw’Akarere ka Rutsiro na Gatabazi, kubera ko inzego z’ibanze azimazemo imyaka ibarirwa muri 15.
Avuga ko mbere yo kuba Meya yagiye atorwa mu nzego zitandukanye zirimo mu yahoze ari Segiteri (Umurenge ) aho yatorewe kuba ushinzwe imibereho myiza.
Nyuma ngo yaje no kuba umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rubavu, akarere yanabereye mu nama njyanama.
Uyu mudamu avuga ko yamenye Gatabazi ubwo yoherezwaga gukorera mu karere ka Musanze nk’umuyobozi ushinzwe igenambigambi mu karere. Gatabazi icyo gihe yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Avuga ko akorera i Musanze ari bwo yatangiye kugira ibibazo birimo kumwanga kuko atahavuka.
Ngo mbere yo kumwitirira ko yaba afitanye umubano na Gatabazi yari yanabanje kugerageje kwaka raporo z’imyaka yabanje, ibikoresho azifashisha mu kazi, n’amahugurwa ahabwa abinjiye mu kazi, ariko aza gutungurwa n’amagambo y’urucantege yabwirwaga, ko ategereza akazabihabwa.
Murekatete avuga kandi ko mu kazi kose yakoze yagiye ahuriramo n’ingorane zitandukanye, zirimo no kuba yarategwaga imitego mu rwego rwo kumwirukanisha.
Yatanze urugero rw’uko yoherejwe gukorera mu murenge uzwiho urugomo n’ibyaha, hagasohoka inkuru z’ibinyoma zavugaga ko hari umuturage wapfiriye ku muhanda mu gihe cya COVID-19, kandi nta wigeze apfa.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Murekatete Triphose yari yaratorewe kuba Meya wa Rutsiro, mbere yo kuvanwa kuri uwo mwanya muri Kamena 2023.



One Response
Icyo Murekatete wahoze ari Meya wa Rutsiro avuga ku mubano wihariye wavuzwe hagati ye na Gatabazi
Ariko ninde utabara abantu nkaba niba batarenganye?