« Ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntituzatangiza intambara ariko igihe muzatangirira intambara tuzayirangiza. Munyizere. Turi abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho, » ibi ni ibyatangajwe na Frank Gashumba, Umuyobozi w’ihuriro ry’Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bazwi nk’ « Abavandimwe. »
Ni mu Kiganiro The Hard Questions yagiranye n’umunyamakuru Solomon Serwanjja ku muyoboro wa Youtube ya AIIJ Channel cyatambutse kuri uyu wa Gatatu.
Muri iki kiganiro, Frank Gashumba, CEO wa Sisimuka Uganda ndetse akaba chairman w’Akanama k’Abavandimwe (Abagande bafite inkomoko mu Rwanda) yagarutse ku bibazo Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bagihura nabyo birimo kwimwa indangamuntu, passport, ndetse no kubura imirimo, ariko by’umwihariko ibibazo bahuye nabyo igihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari wifashe nabi ndetse n’ingengabitekerezo ikomeje gukwirakwizwa yo kubibasira.
Yagarutse ku kuntu Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) muri icyo gihe cy’umubano mubi w’u Rwanda na Uganda, rwamutaye muri yombi agiye gushaka umuvandimwe we wari wafashwe.
Ati « Nageze mu rukiko igihe CMI yamfataga, ariko reka nkubwire incamake y’ukuntu bamfashe. Umuvandimwe wanjye yaburiwe irengero mu gihe nk’ik’icyumweru turamushaka tujya ku bitaro kuri station za polisi turamubura. Hanyuma inshuti yanjye irambwira iti urabizi, kuki utanagenzura muri CMI. Ubwo mpamagara inshuti yanjye icyo gihe yari Gen. Kandiho, ntabwo nzi itabwa muri yombi ryose ariko hamagara iyi numero… »
Avuga ko yamuhaye numero y’umuntu yabaza ayihamagaye bamubwira ko hari abantu bafashe babafatiye Ruziga amubaza izina ry’umuvandimwe we, barebye bamubwira ko bamufashe ariko ku mpamvu batamubwira ariko ashobora kujya kumusuhuza.
Ngo yageze kuri CMI mu ma saa moya z’ijoro ahageze bamubwira ko nawe bamufashe abajije impamvu bamubwira ko bamukeneye. Ati « Umunsi wakurikiye banyerekanye imbere y’itangazamakuru bavuga ko basanze za passport n’urumogi iwanjye. Namaze nk’icyumweru muri CMI, banshyikiriza urukiko rwa Buganda Road, aho umucamanza yampaye bail (kurekurwa by’agateganyo), kandi ntegekwa gusiga passport yanjye ku rukiko ndabikora.. »
Gashumba yibuka ko yamaze amezi 22 yitaba ku Rukiko rwa Buganda Road, ku munsi wa nyuma umucamanza atera utwatsi urwo rubanza avuga ko mu buzima bwe atigeze abona ibirego bihimbwa gutyo nk’ibyo Gashumba yashinjwaga. Uyu mugabo ubu arishyuza Guverinoma ya Uganda miliyari 10 z’Amashilingi kubera gufungwa binyuranyije n’amategeko no guhindanya isura ye bamwita umucuruzi w’ibiyobyabwenge.
Yakomeje akomoza ku kaga bahuye na ko igihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari wifashe nabi.
Ati « Mwebwe ntabwo muzi ubuzima turimo gucamo, igihe cyo gucana umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, Abanyarwanda bo muri Uganda twabaye ibipimo. Perezida Museveni yakekaga ko turi abakozi b’u Rwanda. Perezida Kagame na we agatekereza ko turi abakozi ba Uganda, urwo nirwo rungabangabo twari turimo. Ubuzima bwari butangiye kunanirana. Ntabwo nigeze nkorera Guverinoma ya Uganda, ntabwo nigeze nkorera Guverinoma y’u Rwanda. Sinshobora kuba intasi. Mbaye intasi naba umuyobozi wa serivisi zo hanze. Sinshobora kuba umuntu ukora mu bwihisho (undercover operative). »
« Reka nkubwire inkuru, ndakeka hagati ya 2019, hagati y’umwuka mubi w’u Rwanda na Uganda. Nahamagajwe na Perezida Museveni i Entebbe. Bari bamuhaye amakuru ko Gashumba akorera leta y’u Rwanda, maze ndamubwira nti uwo ari we wese wakubwiye izo nkuru mwirukane. Kuko sinigeze, kuki naba intasi? Nta rwego na rumwe rw’umutekano nigeze nkorera.”
Ku bijyanye n’ibibazo Abagande bakomoka mu Rwanda bahura nabyo nk’ibyo umunyamakuru yamwibukije yandikiye akanama kabo akuriye, nko kwimwa ibyangombwa nk’indangamuntu na passport ndetse no gufungwa nta rubanza, Gashumba yagize ati “ nyizera byabaye icyaha kuba Umunyarwanda muri Uganda. Icyaha gikomeye. Navukiye Masaka, ba sogokuruza bimutse bava mu Rwanda mu 1922. Ba sogokuru banjye bose bashyinguwe Masaka, data yashyinguwe Masaka, Mama aba Masaka, nta kintu na kimwe mfite kimpuza n’igihugu kitwa u Rwanda. Ikintu kimwe gusa mfite kimpuza n’u Rwanda ni uko ba sogokuru bimutse bava mu Rwanda. Hari Abanyarwanda benshi nkanjye muri Uganda.”
“Umunyarwanda wavukiye Uganda, udafite ikintu na kimwe kimuhuza n’igihugu kitwa u Rwanda, kubona indangamuntu y’igihugu cyangwa kubona passport biragenda biba ibidashoboka. Kubera iki?”
Avuga ko abantu bakora mu bashinzwe abinjira n’abasohoka ubu ari bo basigaye bemeza Umugande n’utari Umugande. Ati “ Iyo umuntu akwimye indamuntu y’igihugu, aba yamaze kukumugaza mu bukungu kuko udafite indangamuntu ntushobora gufungura konti muri banki, ntushobora kugira simcard ku mazina yawe, nubwo wagura ubutaka ntushobora kubushyira ku mazina ya we. Kubw’ibyo rero byabaye icyaha kuri twe, iyo wiyise Umunyarwanda usaba serivisi…”
Gashumba ashinja akarengane Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahura na koPerezida Museveni n’abandi bayobozi avuga ko bagejejeho ibi bibazo byose ariko bagasa nk’abatabyitayeho.

Ubwo yabazwaga impamvu atekereza baba bafatwa muri ubu buryo, Gashumba yasubije ati “ Turacyabikoraho iperereza. Ariko nizera cyane ko Perezida Museveni afitemo akaboko. Iyo Perezida Museveni ashaka koi bi bihagarara byari guhita bihagarara. Kuko afite ubushobozi bwo gukemura buri kimwe muri iki gihugu. Ariko asa nk’utitaye ku bantu bacu”
Muri iyo baruwa ye yanditse, Gashumba yanakomoje ku mvugo zikakaye zikoreshwa ku Bagande bakomoka mu Rwanda, ndetse ntiyahisha ko zanafatwa nko gukangurira abantu gukorera jenoside Abanyarwanda.
Ati “ Hari abantu muri Uganda babashije kubwiriza kutwanga. Hari umudepite witwa Rutamaguzi buri munsi aba ari kuri radio abwiriza kwanga Abanyarwanda, hari undi mudepite witwa Geoffrey Lutaaya yakusanyije abantu muri Lakai ngo bakureho Abanyarwanda! Ntabwo ari wenyine, hari benshi, abantu barimo kubwiriza kwanga Abanyarwanda. Ariko ikintu nakwizeza Abagande, Abanyarwanda ntabwo tuzatangiza intambara, ariko igihe muzayitangira tuzayirangiza. Munyizere.
Turi abaturage bubaha amategeko, ntidushobora gutangiza intambara ariko igihe mwatangiza intambara yo kuturwanya nta yandi mahitamo twagira usibye kwirwanaho,”
Akomeza avuga ko bagejeje ibibazo byinshi nk’ibi kuri polisi n’izindi nzego ariko nta muntu ubyitayeho, agaragaza ko barimo baragenda baba abaturage batagira igihugu kuko iyo ageze mu Rwanda yitwa Umugande, yagera muri Uganda akitwa Umunyarwanda kandi batabyishimira, asaba ko mu gihe haba umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda abaturage batazi aho biva n’aho bijya baba badakwiye kwibasirwa n’abakabarinze.



One Response
Icyo nakwizeza Abagande nimutangiza intambara Banyarwanda tuzayirangiza – Frank Gashumba
Nihatari kweli…………….