Perezida Kagame ubwo yabazwaga impamvu mu Rwanda hari ishyaka rimwe ritavuga rumwe na Leta, yasubije avuga ko nk’umukuru w’igihugu adashinzwe gushinga amashyaka amurwanya.
Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe impamvu mu Rwanda hari ishyaka rimwe rya DGPR ( Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ) ritavuga rumwe na Leta.
Mu gusubiza umunyamakuru wa Jeune Afrique, Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko, akazi ka njye ntabwo ari ugushinga amashyaka ya opozisiyo (atavuga rumwe na Leta), Akazi kanjye ni ukunoza urubuga bavugiraho, ibindi ni amategeko”.
Perezida Kagame arakomeza ashimangira ko igihugu cy’u Rwanda abereye umukuru kigendera ku mategeko ndetse ko hari abafata opozisiyo bakayiha inyito ya rusange, ati ” ntimugashake guha opozosiyo inyito isanzwe, abo biha kuduha amasomo cyane, abo birasi b’abanyamurengwe b’Abanyaburayi bashaka guha inyito ubwisanzure bwacu ngo ntitwigenga”.
Ku ruhande rw’Abanyarwanda bavuga ko bafite ubwingenge, Perezida Kagame agashimangira ko ibi iyo abavuga ko Abanyarwanda badafite ukwishyira bakizana babyumvishe bibarya, bagashaka gusobanura byimbitse ko atari ukuri bagendeye ku byiyumviro byabo.
Ati: “Abavuga ibyo ntibagendera ku byo Abanyarwanda bavuga, ahubwo babivuga bagendeye ku byiyumviro byabo, iyo Abanyarwanda bababwiye ko bibeshye cyane bo ubwabo bigenga, igisubizo kiza ari akamena mutwe ku Banyaburayi, bati; mutekereza ko mwigenga ariko siko biri, ku bw’amahirwe ibyo bavuga ntacyo bitanga hano ku Rwanda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukuru w’igihugu agize icyo avuga ku kuba mu Rwanda hari ishyaka rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe Kayumba Nyamwasa na bagenzi be barwanya Leta ya Kigali bakorera mu buhunzi, yatanze ibirego mu rukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, birimo n’aho bavuga ko iri shyaka ryashinzwe na we [Perezida Kagame].
Ikirego Kayumba Nyamwasa na bagenzi be 6 yashyikirije urukiko nyafurika, cyavugaga ko Green Party yashinzwe na Kagame, kandi ko gahunda ya Tora Oya yari ukujijisha. Tora Oya ni gihunda ya Green Party yakanguriraga abantu gutora Oya muri Referanduma ya 2015, yari igamije guhindura Itegeko Nshinga. Ibirego by’aba barwanya Leta y’u Rwanda byaje kuba imfabusa.
Ibi Green Party yabiteye utwatsi, ivuga ko iyo baba bakorera mu kwaha kwa FPR/Inkotanyi ndetse ishyaka ryabo ryarashinzwe na perezida Kagame, ihohoterwa abarwanashyaka baryo bajya bahura naryo ritabaho.
“Iyo tuba dukorera mu kwaha kwa FPR na Perezida Kagame, urugomo twagiriwe muri Saint Paul ntiruba rwarabaye ngo abantu bacu bakomeretswe. Uwari Visi Perezida Rwisereka Kagwa Andre yapfuye urupfu rw’amayobera, iyo tuba dukorana na FPR iba yaradufashije bigasobanuka”. Ibi ni ibyatangajwe n’ Umunyamabanga mukuru wa DGPR ushinzwe itangazamakuru, Tuyishimwe Jean Deo.
Ishyaka Gren Party ryashinzwe mu mwaka wa 2009, ribona ibyangombwa byo gukorera mu gihugu nk’ishyaka rya politiki 2013, ryashinzwe na Dr Frank Habineza ari nawe ubu perezida waryo, abanyamuryango baryo bakaba baramutanzeho umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


