Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bishoboka ko umupolisi arasa umunyacyaha mu gihe yagerageje gucika afite icyaha gikomeye ariko ko atamurasa yabanje kumwambika amapingu.
Ibi yabivuzeho nyuma y’ikibazo yari abajijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2020, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho yari abajijwe ku kurasa mu cyico byagiye bivugwa kuri bamwe ndetse byabaye no kubambaye amapingu. Muri iki kiganiro cyibanze ku uko umutekano mu Rwanda wari uhagaze mu mwaka wa 2019, CP Kabera uvuga ko nta mupolisi warasa ukekwaho icyaha ari mu mapingu, yongeyeho ko mu gihe hari uwo bivuzweho, hakorwa iperereza agahanwa. Yagize ati “Nta mupolisi warasa umuntu wambaye amapingu, ngo bigende bite se? Icya mbere ni uko umupolisi ashobora kurasa umuntu ni byo, ashobora kurasa umunyacyaha wanze kumvira amabwiriza cyangwa ushaka gucika mu gihe yakoze icyaha gikomeye ariko umupolisi ashobora no kurasa umuntu wa mugani ushaka gucika ariko nta mupolisi wafunga umuntu amapingu ngo narangiza ngo amurase.” Yakomeje avuga ko mu gihe hari umupolisi wavuzweho iri kosa ngo arakurikiranwa agahanwa. Ati “Niba hari ikigo gifite uburyo gihana cyangwa gifata ibyemezo bikarishye ni polisi, ndetse n’izindi nkiko iyo wumva ko zishobora kuba zitagukatiye kubera ibyaha zitagusanganye wahesheje isura mbi polisi, polisi igufatira ibyemezo ikakwirukana.” Mu itangazamakuru ikibazo cy’umupolisi warashe umuturage yambaye amapingu cyavuzweho cyane muri Gicurasi 2018, ndetse bamwe bakanabigaya, ubwo byatangazwaga ko yarashe umuturage wari umucitse ndetse akanashaka no kumurwanya yambaye amapingu. Byabaereye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, aho umupolisi yarashe umumotari ahita apfa, umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko yari umumotari wari wafashwe, yamburwa ibyangombwa ndetse anambikwa amapingu, nyuma ngo acunga abapolisi babiri ariruka afatirwa mu kilometero kimwe nabwo ashaka kurwanya umupolisi, birangira amurashe. Mu gihe polisi kandi ibazwa niba nta handi yarasa atari mu kico, ubwo hari ahagana i saa sita z’amanywa zo ku wa 27 Nzeri 2019, mu Kagari ka Kijote Umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, umuturage witwaga Habarurema Jean Claude bakundaga kwita Gasore wakekwagaho ko yari atwaye magendu y’inkweto, yarashwe n’umupolisi ahita apfa. Byatangajwe ko uyu mugabo wari usanzwe acuruza inkweto, yari ari mu modoka ituruka i Rubavu igana i Musanze afite agafuka ngo karimo imiguru 10 y’inkweto, abonye polisi ibahagaritse ngo afata agafuka ke ariruka ari nabwo umupolisi yahise amwirukaho akamurasa amasasu ane ari nabyo byamuviriyemo urupfu. Muri Kanama 2019, nabwo mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo umupolisi yarashe umuturage washinjwe gushaka gutema umwe mu bapolisi bari basanze bacukura inzu y’abandi. Umuvugizi wa Polisi arasaba Abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyabagusha mu byaha by’umwihariko kandi akavuga ko nta na rimwe Polisi nk’urwego rushinzwe umutekano w’Abanyarwanda ishobora gukingira ikibaba umwe muri yo wakoze amakosa runaka, ko ahanwa hakurikijwe amategeko.


