Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kugaba igitero ku ndege yayo y’intambara nkana, nyuma y’uko ivogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswa.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Congo Kinshasa yavogereye ikirere cy’u mu karere ka Rubavu, ihita iraswa n’Ingabo z’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yemeje ko iriya ndege ikimara kuvogera ikirere cy’u ku nshuro ya gatatu hahise hafatwa ingamba z’ubwirinzi.

Iti: “Uyu munsi saa kumi n’imwe n’iminota itatu z’igicamunsi, Sukhoi-25 yo muri RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu. Hafashwe ingamba z’ubwirinzi. U Rwanda rurasaba RDC guhagarika ubu bushotoranyi.”

Amashusho yagiye hanze iriya ndege ikimara kuraswa ayerekana iri ku kibuga cy’indege cya Goma yaka umuriro, mbere yo kuzimywa n’abashinzwe kuzimya inkongi.

Amafoto yagiye hanze yo yerekana ko Sukhoi-25 ya FARDC yangijwe n’igisasu yarashweho.

Congo Kinshasa mu itangazo ryayo yashinje u Rwanda kurasa iriya ndege, mu gihe yari mu kirere cyayo yitegura kugwa ku kibuga cya Goma.

Iti: “Amasasu y’u Rwanda yarashwe ku ndege ya Congo yagurukaga mu gice cya Congo. Ntabwo yigeze igera mu kirere cy’u Rwanda. Indege yaguye itarangirika mu buryo bukomeye.”

Ku bwa Guverinoma ya Congo, ngo ibyakozwe n’u Rwanda ni “igikorwa cy’ubugizi bwa nabi nkana, kikaba ari igikorwa cy’intambara kigamije gusa guhungabanya ingufu zikomeje gushyirwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemerejwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi” bigamije gushakira umuti ibibazo bya Congo.

RDC kandi yavuze ko ifite “uburenganzira bwo kurinda ubutaka bwayo”, mbere yo gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda.

Sukhoi-25 ya FARDC ni ku nshuro ya gatatu yari ivogereye ikirere cy’u Rwanda.

Ni nyuma yo kubikora mu Ugushyingo mu mwaka ushize ubwo yinjiraga mu karere ka Rubavu ikagwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, ndetse no mu Ukuboza umwaka ushize.

Izo nshuro zose u Rwanda rwamaganye buriya bushotoranyi.

Kuri iyi nshuro iriya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.

Ni umwuka mubi ushingiye ku kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo.

M23 yari imaze igihe yaratangiye kuva mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, gusa mu kuva gitondo cyo ku wa Kabiri imirwano ikomeye yongeye kubura hagati yayo n’Ingabo za FARDC, ndetse n’imitwe irimo FDLR bamaze igihe bakorana.

Ni imirwano inavugwamo abacuncuro bo ku mugabane w’u Burayi bakomeje gufatanya na FARDC kugaba ibitero ku birindiro bya M23.

Abategetsi ba Congo bamaze iguhe bikomanga ku gatuza bavuga ko isaha n’isaha intambara ishobora kwerura hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda bashinja gutera igihugu cyabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, aheruka gushimangira amagambo ya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi y’uko abanye-Congo bagomba kurangiza ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo “ku kiguzi icyo aricyo cyose.”

Ni amagambo yamaganwe na Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko aca amarenga y’uko RDC yaba yitegura gushoza intambara ku Rwanda.

Mu mwaka ushize bwo Perezida Tshisekedi yatangaje ko intambara n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo, mu gihe uburyo bwa dipolomasi bwaba ntacyo butanze.

Ni Tshisekedi uheruka kwanga kwitabira ibiganiro we na Perezida Paul Kagame bari batumiwemo i Doha muri Qatar mu rwego rwo gushakira umuti w’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo.

Soma Izindi Nkuru

9 Responses

  1. Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
    Umunwa wobarawufite bazaze ark bazasubirayo arimirambo

    1. Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
      Mutegereze gisenyi turayirasa nje ndi FDRR Ntabwoba dufite

      1. Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
        Nkawe koko utararya n’ikiyiko kimwe cy’umunyu wumva wuzuye n’umutamiro koko?dore uko gasa! kandi ubu wasanga uri nyabiheke!

  2. Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
    Nibwo ntashyigikiye umutwe wa M23 ariko nanone sinshyigikiye ubushotoranyi bwa RDC ku Rwanda,bo barwane nababateye bareke kwendereza ikindi gihugu gitekanye.

  3. Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
    Ariko ngirango DRC ifata Rubavu nkaho arubutaka bw’ayo!kuki bumvako indenge yabo yindwanyi yakora ubutasi kubutaka bw’uRwanda ikagenda gutyo?yibwirako kuba bazi kurega ubusa nokwirirwa muri social media babogoza nkabana bibahesha uburenganzira bwogukora ibyobishakiye kubutaka bw’uRwanda?mugiswahili bac’umugani ngo:ukibembereza mkundu mavi hayatoki!bazakore icyobashaka umudomo wabo urarambiranye

  4. Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
    Ariko ngirango DRC ifata Rubavu nkaho arubutaka bw’ayo!kuki bumvako indenge yabo yindwanyi yakora ubutasi kubutaka bw’uRwanda ikagenda gutyo?yibwirako kuba bazi kurega ubusa nokwirirwa muri social media babogoza nkabana bibahesha uburenganzira bwogukora ibyobishakiye kubutaka bw’uRwanda?mugiswahili bac’umugani ngo:ukibembereza mkundu mavi hayatoki!bazakore icyobashaka umudomo wabo urarambiranye

  5. Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
    Uwo wiyita J.pierre wo muri FDLR wigamba ko bazarasa ku Gisenyi ubwo nta soni afite?
    Mwaratsinzwe muriruka mujya mu mashyamba none urigamba ngo muzarasa Gisenyi?
    Mwaratsinzwe muzakomeze mwibere mu mashyamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *