Patrick-Gakumba2

Icyo Super Manager avuga ku byo kuba umuvugizi w’abafana ba APR FC

Sangiza iyi nkuru

Gakumba Patrick, uzwi cyane ku izina rya Super Manager, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko yagizwe umuvugizi w’abafana ba APR FC.

Ibyo byatangajwe nyuma y’uko byavugwaga ko yaba yasimbuye Jangwani, wari usanzwe ari kuri uwo mwanya ariko akaba yaratawe muri yombi mu minsi ishize.

Mu kiganiro yagiranye na SK FM, Super Manager yavuze ko nta nshingano zo kuvugira abafana yahawe, ashimangira ko we ari umukunzi wa APR FC nk’abandi bose, ariko atari umuvugizi wayo.

APR FC kugeza ubu ntiragira icyo itangaza ku makuru yo kuba yasimbuza Jangwani ku mwanya w’umuvugizi w’abafana cyangwa bazaba bitonze bakareba ko yarekurwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *