87021623-61809777

Icyo Tshisekedi azitura Trump mu gihe yaba ashoboye kurangiza intambara yo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje kuzatora Donald Trump mu matora y’ugomba guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, mu gihe yaba ashoboye gushyira iherezo ku ntambara yo muri Congo.

Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro cyihariye yahaye Hariana Verás Victória, umunyamakuru uhagarariye bihoraho Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bumaze igihe bukora ibishoboka byose ngo intambara Leta ya Congo imazemo imyaka itatu n’umutwe wa M23 irangire, ndetse kuri uyu wa Gatanu Kinshasa irasinyana amasezerano y’amahoro n’u Rwanda rushinjwa kuba rushyigikiye uriya mutwe.

Ni amasezerano ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi basinyira i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tshisekedi agaragaza amasezerano y’amahoro ari businwe, nk’igisubizo ku makimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo.

Ati: “Nta kidasanzwe kuri aya masezerano. Ahagarariye kuba ubuyobozi bwa Amerika bwemera amakimbirane amaze hafi imyaka 30 akaba yarahitanye ababarirwa muri za miliyoni.”

Tshisekedi yavuze ko intambara iri mu gihugu cye idashingiye gusa ku makimbirane ya gisirikare, ashimangira ko “inubakiye ku ntambara y’ubukungu” na yo igomba gukemurwa.

Yavuze ko ubwo yageraga ku butegetsi muri 2019 yegereye ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Uganda baturanye abisaba gufatanya na byo mu by’ubukungu, gusa ngo birangira u Rwanda ruhisemo gushoza intambara ku gihugu cye.

Abajijwe icyizere afitiye Trump nk’uwagize uruhare mu kuba amasezerano y’amahoro agiye gusinywa, Tshisekedi yavuze ko ari cyinshi kubera ko yabyitangarije ubwe, ikindi akaba ahagarariye igihugu cya mbere gikomeye kurusha ibindi ku Isi.

Yashimangiye kandi ko yiteguye gushyigikira Trump agahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, mu gihe yaba ashoboye kurangiza burundu intambara yo muri Congo.

Ati: “Iyi ntambara y’akarengane niramuka irangiye, intambara yahitanye ibihumbi amagana by’abantu, bamwe banavuga ko yahitanye abantu baruta abo mu ntambara ya kabiri y’Isi…Rero Trump nashobora gushyira iherezo kuri iyi ntambara ku mpamvu y’ubuhuza bwe, azaba akwiye icyo gihembo cya Nobel. Nzaba uwa mbere mu kumutora.”

Trump mu butumwa aheruka kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko akwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2026 kubera uruhare yagize mu guhosha amakimbirane yo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, arimo n’aya RDC n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *