Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko amakuru avuga ko u Rwanda rutitabiriye inama ya ‘World Economic Forum’ iri kubera muri Afurika y’Epfo.
Amakuru yatangajwe na zimwe muri televiziyo zo mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika, yavugaga ko u Rwanda, Malawi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitacyitabiriye iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Cape Town kuva kuwa 4 kugeza 6 Nzeri uyu mwaka.
Mu kumenya neza iby’aya makuru, Bwiza.com yabajije Amb. Olivier Nduhungirehe iby’aya makuru. Yavuze ko aya makuru atari yo kuko ngo we ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye iyi nama.
Ati “ Ayo makuru si yo. Niho ndi [Muri Afurika y’Epfo.”
Abajijwe niba muri iyi nama bari bugaruke ku bitero bikomeje kugabwa ku banyamahanga bakorera ubucuruzi muri Afurika y’Epfo, Nduhungirehe yagize ati “ Iyi nama iribanda ku bukungu no kuri Afurika, si ku bitero byibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo. Tugomba kwitonda ntituvange ibintu.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Amb. Nduhungirehe aravuga ibi mu gihe amakuru yavugaga ko Perezida Kagame atari bujye muri iyi nama kandi ko nta n’intumwa ari bwohereze.


