Pozisiyo ya 69 ni uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina aho abantu babiri bakorera buri wese mugenzi we imibonano ikoreshejwe umunwa, icyarimwe.
Yiswe 69 bitewe n’uko uko imibiri yabo iba iteye byibutsa imibare ya 6 na 9.
Nk’uko urubuga rwa WebMD rubitangaza mu nkuru yasuzumwe n’inzobere mu buvuzi ku wa 27 Werurwe 2026, iyi pozisiyo ishobora gukorwa mu buryo butandukanye, ariko isaba ubwumvikane no kwita ku mutekano w’abayikora.
Mu kuyikora, umugore akoresha umunwa we ku gitsina cy'umugabo ndetse n'umugabo na we ni uko aba ameze ku mugore.
Mushobora kuyikora muryamye cyangwa muhagaze, biterwa n'ubwumvikane bwanjye.
Iyi Pozisiyo kandi ishobora gukorwa mu buryo 10 butandukanye.
Nubwo pozisiyo ya 69 idatera inda kuko ikorwa hakoreshejwe umunwa gusa, ishobora gutera indwara zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo HPV, herpes, imitezi, mburugu na chlamydia, zandura. Kwandura virusi itera SIDA (HIV) muri ubu buryo birashoboka ariko ibyago byayo muri rusange ni bike cyane ugereranyije no gukoresha igitsina.
Gukoresha agakingirizo cyangwa akuma kabugenewe ko gukingira mu mibonano ikoreshejwe umunwa bishobora kugabanya ibyago byo kwandura.
Mbere yo gukora iyi Pozisiyo ugomba kwitondera ibi bintu;
Ababikora bagomba kubanza kubyumvikanaho, nta gahato.
Ni ngombwa kwirinda imyanya ishobora gutera ububabare bw’ijosi cyangwa gukomeretsa umwe muri bo.
Iyo hari ibimenyetso by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni ngombwa kwipimisha no kugisha inama inzobere mu buzima.
Mu gusoza, pozisiyo ya 69 ni bumwe mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, ariko kuyikora bisaba ubwumvikane, kwirinda indwara no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.


