Abasirikare b’u Burundi barokotse imirwano y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahaga umusada bahiye ubwoba, ku buryo hari n’abafite impungenge z’uko bashobora kwicwa.
Ku wa 7 Ukuboza ni bwo i Masisi habereye imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ihuriro ririmo FARDC, FDLR, Ingabo z’Abarundi, Abacancuro ndetse na Wazalendo.
Iyi mirwano yo ku wa Kane w’iki cyumweru yasize M23 yigaruriye umujyi wa Mushaki, ndetse uruhande rw’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bivugwa ko ryayitakarijemo abasirikare benshi, barimo Abarundi.
Amakuru avuga ko nyuma y’imirwano abasirikare b’Abarundi bacitse ku icumu bagakwira imishwaro bakiriwe na GĂ©nĂ©ral de Brigade Elie Ndizigiye ‘Muzinga’.
Amafoto amaze iminsi ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu musirikare aganira n’abasirikare bari barokotse imirwano, bacyambaye imyambaro y’Igisirikare cya RDC (FARDC).
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira ni bwo Gen Muzinga yahuye n’aba basirikare.
Amakuru atangwa na bamwe mu basirikare barokotse imirwano ya M23 avuga ko bamaze guta morali, bijyanye no kuba batumva impamvu y’icyo barwanira muri RDC.
Umwe mu basirikare bandikiye impirimbanyi Pacifique Nininahazwe asa n’utabaza, yagaragaje ko we na bagenzi we bafite impungenge z’umutekano wabo, ku buryo hari n’abafite ubwoba bw’uko bashobora kwicwa.
Ni nyuma y’uko ubwo bahuraga na GĂ©nĂ©ral de Brigade Ndayizigiye batutswe cyane n’uyu musirikare, abashinja kwanga kurwana nkana.
Icyo gihe umwe ngo mu basirikare yahise amenyesha Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo ibyari byabaye, abasezeranya kuza kubacyura.
Bitunguranye ngo Col Leandre Kavamahanga ukuriye Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC biciye mu masezerano y’ibihugu byombi ngo yahise ategeka ko abo basirikare bahita bamusanga ku biro bye i Minova.
Abasirikare bamwe ngo barabyemeye, abandi babarirwa mu 150 barabyanga.
Aba banze kujya i Minova ngo Gén Ndayizigiye yahise abategera ubwato bwihuse bwo kubajyana i Bukavu, ndetse ngo yanabanje kubaka imbunda zabo ariko bamubera ibamba.
Aba basirikare ni bo bagaragaza impungenge z’uko ubuzima bwabo buri mu byabo.
Umwe muri bo kandi yavuze ko “Dushobora kuba rubi kuko n’ufashwe yazimiye yamburwa ibye n’abasirikare ba Congo agakubitwa, dukeka ko hari n’ababa bicwa.”
Amakuru avuga ko u Burundi bwohereje muri Congo bataillon eshatu z’abasirikare biyongera ku bo bwahohereje mu butumwa bwa EAC bwo kubungabunga amahoro (EACRF).



2 Responses
Tshisekedi wifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yagereranyije P. Kagame na Hitler
nge narumiwe inyeshyamba zarakunaniye(m23) zirimawe ngo urarwanya umugabo uri murugo rwe?
Tshisekedi wifuza guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yagereranyije P. Kagame na Hitler
Ntazi amateka y’igihugu cye.
Azabaze cyangwa asome icyo gusoreza urugamba i Bukavu gisobanura.