Icyoba ndetse n’impungenge ni byose mu bakozi ba leta mu Rwanda mu gihe hategerejwe ko ku itariki ya 01 Ukwakira 2020 ari bwo abakozi ba Leta bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya z’imirimo.
Minisiteri y’Abakozi ba Lata n’Umurimo, ivuga koi bi byatumye bamwe mu bakozi batangira kwibaza byinshi ku hazaza habo mu bijyanye n’akazi.
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iri mu gikorwa cyo kuvugurura inzego za Leta, igikorwa kizasiga imwe mu myanya y’imirimo ikuweho, hagashyirwaho indi, bamwe mu bakozi ba Leta bari baza niba bazaguma mu kazi cyangwa niba bazagatakaza.
“Ukuntu duhangayitse ni uko dushobora gutakaza akazi, icya kabiri ni uko contract dufite twibaza niba ibyo bigo bizahuzwa natwe bazadushyiramo biraduhangayikishije. Ku bakozi ba Leta benshi bazabura imirimo, ikindi ku bandi bakozi bahinduriwe imirimo uburyo buzakoreshwa ntiturabumenya mwarabibonye mu nyandiko iyo myanya rero kuyijyamo bizateza ikibazo”, uyu ni Muhumuza Iddy wakoreraga iyari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana.
Ku ruhande rwe, Sindambiwe Olivier wari umukozi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, we yizeye ko abazabura akazi, Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo izabafasha nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.
Ati: “Mu by’ukuri ntabwo twatinya kuvuga ko dufite impungenge zitandukanye kuko iyo habayeho ivugururwa nk’iri habaho abakozi bamwe na bamwe batakaza imirimo ariko icyizere kigihari ni uko itegeko rivuga ko iyo umukozi atakaje umurimo asubizwa urwego rushinzwe abakozi ba Leta bakamufasha kubona akandi kazi, iyo igihe cyagenwe n’itegeko kigeze atarabona akandi kazi asubira mu bizamini.”
Umunyamabanga Mukuru w’urugaga rw’Amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), Africain Biraboneye avuga ko bandikiye MIFOTRA bayisaba ko hari ibyo igomba gushingiraho muri iri vugururwa nko kubahiriza amategeko y’umurimo, guhugura abazatakaza akazi bagahabwa igishoro cyo guhanga imirimo.
Ati “Icyo twasaba niba bashobora kuzabura umurimo ,ni uko byakorwa kare imibare ikagaragara bagahabwa n’igihe kimeze nk’integuza, umuntu ntazatungurwe ngo bamubwire ngo sohoka va mu kigo cyangwa ejo ntuzaze ngo list yasohotse. Bikwiye gukorwa kuri buri kigo ibyashingiweho bikagaragazwa, abasigaye bakagaragazwa, n’abagiye bagashakirwa akazi ahandi birumvikana bari mu gihirahiro.”
Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA, Comfort Mbabazi avuga ko umukozi wari ufite umwanya utigeze uhinduka azajya, awugumamo hamaze kurebwa niba mu mihigo y’imyaka 2 ishize afite hejuru y’amanota 70.
Mu gihe uzagaragara ko ari munsi y’ayo manota azafashwa mu zindi gahunda zo kwihangira imirimo ndetse ahabwe n’ibyo umukozi wa Leta agenerwa mu gihe yasezerewe.
Ati “Muri iri vugurura hari imyanya yavuyeho ariko hari n’indi myinshi yashyizweho kubera ibigo byavutse, nanababwira ko kuva mu kwa karindwi umwaka ushize ibigo byabaye bihagaritse gushyira abakozi mu myanya. Hazaba hari imyanya abakozi bashyirwamo bijyanye n’ubushobozi ibisabwa ku mwanya w’umurimo ubyujuje akawushyirwamo na bake baba bavuye muri iyo myanya hari gahunda ziri kuganirwaho bitewe n’icyiciro barimo ibyo bashobora na gahunda zabaherekeza zabaviramo imirimo. Ubu gahunda iriho turi mu myiteguro yo kubishyira mu bikorwa ariko bizatangira taliki ya 1 Ukwakira.”
Kugeza ubu imibare yo mu kwezi kwa 7 uyu mwaka igaragaza ko abakozi ba Leta ari 119.167. Ibigo 6 bya leta ni byo bimaze guhurizwa hamwe. Kugeza ubu Minisiteri ifite umurimo mu nshingano ntigaragaza umubare w’abakozi bashobora kubura umurimo bitewe n’imbonera hamwe nshya icyakora ishimangira ko iyi gahunda igamije kurushaho gutuma abakozi ba Leta batanga umusaruro no gukoresha neza ingengo y’imari.

32 Responses
Icyoba ni cyose mu bakozi ba leta mu Rwanda
Njye mbona ibyo mifotra irimo ari akajagari kuko ntabwo wakemura ikibazo Kim we uri guteza ikindi ngo uvuge ngo ni imikorere inoze. Ntawutazi ikibazo cy’akazi muri iki gihugu. Abantu nibakomeze bahembwe make ariko bagume my kazi. No kwihangira imirimo muvuga erega byose bizamurwa nuko hari abakozi baba bahembwe bakenera kandi bagashobora kugura service na product runaka. Buriya uzamuye umushahara w’abarimu, abasirikare, abapolice wareba ukuntu Abantu benshi bazamuka kuko nibo bagize umubare munini w’abaconsommateur, naho nuhemba neza inzego zo hejuru gusa ntacyo bizamarira ubukungu bw’igihugu kuko Bo fr ntibayashora mu gihugu: abana babo biga hanze, bashora mu mishinga yo hanze ndetse abandi bagatinya no kuyashora ngo batazabazwa ibisobanuro. Ubwo rero kugura ngo ubukungu bwacu busaranganywe bug ere kuri buRI wee bisaba indigo ndetse ‘iringaniza rifereranyije mu Mishawaka.

Nkuko abandi babivuze Mifotra irateza akajagari gakomeye. Jyewe nzi umudamu wumupakazi yarakoraga mu kigo cya Leta. Uzi ko afire akazi agana banki iramuguriza yiyubakira inzu yaratuyemo agomba kwishyura umushara we. Uyu munsi arabyutse ngo umwanya wawe wakuweho. Afite abana none banki iramwishyuza adafite ubwishyu kuko yishyuraga umushahara. Nkuko mubizi banki ntacyo mupfana iyo utayishyuye iteza cyamunara kandi ni iyi nzu izateza cyamunara. Was mudamu yisanze hanze nta kazi, ngaho afire ho kuba. Ntiyigeze ateganya ko azabyuka mu gitondo ngo asange yabuze akazi kuko yakoraga neza abona hejuru yamanota 80 mu mihigo buried mwaka. None yisanze kumuhanda yagiye kuba umuzigo kuri Leta no kuri sosiyete. Wabonye uwurukana umuntu nta nteguza nta kosa ahubwo abahora bandikirwa buried munsi bagasigara. Ibyo mifotra ikora ni agahomamunwa ntiyarikwiye gukemura ikibazo iteza ikindi.

Rwose Leta y’ u Rwanda itekerereza abanyarwanda kuko Aya mavugurura aje akenewe kuko wasangaga Hari inzego za Leta zifite inshingano zisa ugasanga byari bikwiye ko bihuzwa kugirango amafranga atangwa mu bigo/ kugirango ikiguzi kigabanuke, ikindi ugasanga Hari ibigo bifite inshingano nyinshi cyane munzego zibanze K’umurenge no kukagari abakozi ari bake ugasanga service ntizigenda neza.

Bazabaze,icyahoze arikigo cyitaga kumusaruro ukomoka kugihingwa cya boberere cq amagweja nacyo cyasereye abarabakozi bitunguranye.

Leta y’u Rwanda, Leta yacu iratureberera. Ni umubyeyi mwiza. Irakomeza kubikorana ubushishozi isanganywe.

None se mukaba mwumva ko Leta ibatunga nkaho yababyaye, Reta ni umwana natwe turi ababyeyi niyo mpamvu twebwe ba rwiyemezamirimo tuyiha imisoro yacu

Muraho ,baba gabanye cyane cyane kumurenge be uko usanga Hari services zisa naho zisa ugasanga bamwe birirwa because ntakazibafide. #baze dufatanye ubuhinzi

Baze dufatanye ubuhinzi

Leta nigabanye ariko inazirikane ibibazo izagira byabantu benshi badafite akazi, gusa inazirikane abantu bakora akazi kavunanye kandi kadahembwa ako kazi ntakandi nikamwe abitwa ba Mudugudu bakora, bariya Bantu rwose baravunika kuburyo bugaragarira amaso, ariko wajya kumva ukumva ntacyo bagenerwa nk’ishimwe.

Bâ mudugudu bihorere sha! Bakoreye ubusa ntibagiye biyamamaza babirwanira!! Hariyo akantu jya ubavaho! Uwangira mudugudu maze ngo akandi kazi karorere!

Ivugururwa Ni ngombwa mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutungo wa Leta aho inshingano zimwe wasangaga zisangiwe n’ibigo cg inzego.Gusa MIFOTRA, mugerageze musohore ya Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta iheruka gutorwa kugira ngo abo muzasezerera bazabone imperekeza ipfuye kuzamukaho gato; ibi hari n’ubwo byafasha Mifotra kutazasohora menshi ijya gufasha abazatakaza imirimo kwihangira imirimo numvise DG Comfort yavuze.

Ariko muransetsa.Ubuse abatarakigeze nuko batagashakaga?Uzi iyo babasimbuza abandi natwe nibura tukumva uko Igira neza.Nimutuze ibizavamo muzabyakire,natwe turahoze.

Nibasohore job profile vuba ,umuntu amenye niba azavamo cg niba azaguma,Mifotra turayisaba kuzatanga integuza ku bakozi bazatakaza akazi.

Mifotra turayisaba kuzoroshya amabwiriza azagenderwaho mu gushyira abakozi mu myanya kugira ngo abo imyanya yabo yavuyeho ibafashe kubona undi mwanya hatitawe kuri level y’ umurimo yahemberwagaho.
Murakoze.

Nutabusoma kikagira umumaro? Ok reka ngitange. Hari amasomo yigwa muri university Atari kuwisoko ryumurimo nka microbiology. Rero natwe muduhe akazi turashoboye. Nabagerageje kukihangira nkanjye nukuri mumpe inkunga 0782401800

Banyarwanda subwambere habayeho reform
Igihugugifiteabagitekerereza ahubwo nukombona
Haturwegorudakorerwa ubuvugizi nyamaraumushaharawabo
Ntiwatungumuryango navugaga urwegorwa Dasso