Ejo ku wa kane, tariki ya 11 Mata, Beresheet, Icyogajuru cya Israeli cyoherejwe ku kwezi mu bushakashatsi no gufata amafoto, cyakoze impanuka yatewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga harimo no kubura itumanaho.
Israeli yari igiye kuba igihugu cya kane cyari gishoboye kugusha icyogajuru ku kwezi nta kibazo kihabaye. Ni nyuma y’ icyitwaga Ubumwe bw’Abasoviete(USSR),Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa.
Morris Kahn wagize igitekerezo cy’uyu mushinga, yavuze ko ibyo bashakaga kugeraho bitashobotse ariko bagerageje. Yongeyeho kandi ko ibyo bitabashobokeye bibateye ishema.
Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israeli witegerezaga urugendo iki cyogajuru cyakoraga hafi y’ukwezi, yatangaje ko iyo ukoze ikintu ntigishoboke wongera ukagerageza.
Iki cyogarujuru cyarebwaga n’abantu benshi cyane cyane abanya-Israeli bari bategereje ukuntu uyu mushinga ugiye kugerwaho, igihugu cyabo kikiyongera mu byakoze igikorwa cy’imbonekarimwe nk’iki. Abakomeye babireberaga mu cyumba cyo kugenzura imikorere y’iki cyogajuru, mu gihe abandi bareberaga ku mateleviziyo.
‘Beresheet’ iza gukora impanuka, yabanje kugira ikibazo cya moteri(moteur) ariko abashinzwe ikoranabuhanga babikemura mu gihe gito. Abantu babikurikiranaga bari bababajwe n’uko umugambi utagezweho bongeye gutwenga ariko nyuma itumanaho rirabatenguha, umushinga uba urapfuye.
Fox News yatangaje ko umushinga w’iki cyogajuru watwaye miliyoni 100 z’amadolari($100m), watangiye uhuriweho n’ibigo bibiri ari byo: SpaceIL kitegamiye kuri leta na Israeli Aerospace Industries. Ibi bigo ni byo byishoreye iyi mari ku giti cyabyo.
Iki cyogajuru cyoherejwe mu kirere ku wa 22 Gashyantare 2019 giturutse muri Cape Canavaral/Florida ho muri USA. Cyari kimaze kugenda intera ikubye inshuro 15 iri hagati y’isi n’ukwezi. Intera iri hagati y’isi n’ukwezi ingana n’ibilometero 380,000.


