Ikigereranyo gishya cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) cyasohowe kuri wa Kane, itariki ya 5 Gicurasi, kiravuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize uruhare mu rupfu rw’abantu hagati ya miliyoni 13 na miliyoni 17 kugeza mu mpera za 2021.
Iyi mibare yari itegerejwe cyane itanga igitekerezo gifatika cy’ingaruka mbi (harimo n’izitaziguye) z’icyorezo gikaze kurusha ibindi mu kinyejana kandi gikomeje guhitana abantu ibihumbi buri cyumweru.
Mu itangazo ryayo, OMS yagize iti “Imibare mishya yatanzwe na OMS yerekana ko umubare rusange w’abantu bafitanye isano mu buryo buziguye cyangwa butaziguye bishwe n’icyorezo cya Covid-19 hagati y’itariki ya 1 Mutarama 2020 na 31 Ukuboza 2021 ari impfu zigera kuri miliyoni 14.9 (ziri hagati ya miliyoni 13.3 na miliyoni 16,6).”
Iyi mibare yemeza ikigereranyo cyatanzwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku ya 10 Werurwe mu kinyamakuru The Lancet yerekana ko hapfuye miliyoni 18.
Kuva icyorezo cyatangira, imibare yaturutse mu bihugu bigize uyu muryango yakozwe na OMS igera ku bantu 5.4 bapfuye mu gihe kimwe, ariko OMS imaze igihe iburira ko iyi mibare idaha agaciro ukuri.
Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom, yagize ati: “Aya makuru atera kongera gutekereza ntabwo ashimangira gusa ingaruka z’iki cyorezo, ahubwo anashimangira ko ibihugu byose byashora imari muri gahunda z’ubuzima z’ingenzi … Harimo na sisitemu zikomeye z’ubuzima.”
Impamvu zitaziguye z’impfu zifitanye isano na Covid zishobora guterwa cyane cyane n’ibigo byita ku buzima byarengewe, bigatuma urugero habaho gutinza uburyo bwo kubaga cyangwa bwo gutanga imiti ya chimiotherapie ku barwayi ba kanseri.
OMS yavuze ko impfu nyinshi zirenze (84%) zibanze mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, u Burayi na Amerika. Ibihugu bigera ku 10 byonyine byihariye 68% by’impfu zose.


