Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi 2018: Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge muri Nyarugenge

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko gahunda y’icyumweru cya mbere cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 iteye, aho iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi, ubu bukangurambaga bwakomereje mu gace kazwi nka Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge.

Aka gace ka Nyamirambo katoranyijwe nk’agace kazwiho kubamo abantu bakoresha ibiyobyabwenge, abayobozi bakaba batangiye ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu kigo cy’imyidagaduro cy’urubyiruko cya Club Rafiki.

Uduce tuvugwamo urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge two muri Nyamirambo harimo agace ka Biryogo, Tarinyota, Gitega, kwa Mutwe, California, Matimba, aha hose hakaba hasuwe n’abayobozi batandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga, aho baganirizaga abaturage bahatuye kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge.

Aba bayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Muhongerwa Patricie, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (Inspector General of Police (IGP) Emmaneul K. Gasana, n’abandi.

Mbere y’uko abayobozi bageza ijambo ku baturage bari aho biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Bikorimana Jean Paul wari warabaye imbata y’ibiyobyabwenge ubu akaba yarabivuyemo.

Jean Paul Bikorimana speaking about his journey from drugs to riches

Yagize ati:”Natangiye kunywa ibiyobyabwenge mu 2003, ntangira nywa lisansi, urumogi ndetse na Mugo, nyuma yahoo inzego zishinzwe umutekano zaramfashe, zikajya zimfunga, nyuma zinjyana mu kigo ngororamuco cya Iwawa, mpigira ububaji, ngarutse mu buzima busanzwe mfata umwanzuro wo kubireka, ubu ndi muri koperative yitwa Tuzamurane igizwe ahanini n’abavuye Iwawa, ubu turi kwiteza imbere.”

Minister Rosemary Mbabazi interacting with one of the students on the dangers of illicit drugs
Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi

Bikorimana yanasabye imbabazi ababyeyi yaba yarahemukiye ubwo yari akinywa ibiyobyabwenge, akangurira abakibikoresha n’abagifite umutima wo kubyishoramo kubireka kuko nta kiza cyabyo.

Mu butumwa Minisitiri Mbabazi yageneye urubyiruko, yarusabye kwanga kuba imbata z’ibiyobyabwenge ahubwo bagarahanira kugira umusanzu ufatika mu kubaka ejo heza h’u Rwanda Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.

Yavuze ati:”Niba dushaka kubaka igihugu cyacu, tugomba kurandura burundu ibiyobyabwenge, tukareka kurebera urubyiruko rwacu rwangirika kubera ibiyobyabwenge.”

Yasabye urubyiruko ko uru rugamba barugira urwabo, asaba ababyeyi gukurikirana abana babo, bakirinda amakimbirane kuko abana baititaweho bishakira inshuti zirimo n’imbi zishobora kubashora mu biyobyabwenge.

Minisitiri Mbabazi yanasabye kandi abanyamadini n’amatorero, itangazamakuru n’abahanzi kugira uruhare muri uru rugamba, kuko ijwi ryabo rigera kuri benshi.

Yasoje aburira abacuruza ibiyobyabwenge kurya bari menge kuko amategeko akaze ahana ababicuruza n’ababikoresha agiye gusohoka.

Yavuze ati:”Hari byinshi abantu bacuruza bakiteza imbere, abacuruza ibiyobyabwenge babireke hakiri kare batarafatwa ngo bakurikiranwe n’ubutabera.”

IGP Gasana addressing the youth at Club Rafiki during the campaign
IGP Emmanuel Gasana, umuyobozi mukuru wa Polisi

Mu ijambo IGP Gasana yavuze, yagarute ku kamaro k’iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, avuga ko cyagenewe ibikorwa biteza imbere abaturage n’ubukangurambaga ku kwirinda no gukumira ibyaha, Polisi ihitamo ko ubu butumwa bugera ku rwego rw’umudugudu, kandi byose bigakorwa ku bufatanye n’abaturage.

Yavuze ko ibiyobyabwenge ari icyorezo gishobora koreka igihugu dore ko akenshi usanga umubare munini w’ababyishoramo ari urubyiruko kandi arirwo mbaraga z’igihugu.

ati:”Mu mwaka ushize, abantu barenga 4,000 bagejejwe imbere y’ubugenzacyaha kubera ibyaha bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge. Iki ni igihombo gikabije ku gihugu cyacu, ni nayo mpamvu inzego zose duhereye mu mudugudu tugomba gufatanya kurwanya icyo cyorezo.”

Yakomeje avuga ati:”Kugira ngo tugere ku ntego yacu yo guharanira gutura mu mudugudu uzira icyaha, hagomba kubaho ubufatanye hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze, ababyeyi ndetse n’urubyiruko by’ umwihariko mu kurwanya ibiyobyabwenge byo nkomoko y’ibindi byaha.”

IGP Ganana yasabye urubyiruko kurangwa no gufata ibyemezo binoze kandi bibateza imbere, no gukorana na Polisi kugirango abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi 2018 gifite insanganyamatsiko igira iti:”Duharanire gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *