IDPC ibona ko kurwanya urumogi birimo ivangura n’ubukoloni

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga uharanira politiki yo kubyaza umusaruro ibiyobyabwenge, IDPC (International Drug Policy Consortium) ubona ko kurwanya urumogi birimo imyumvire yuje ivangura ndetse n’ubukoloni.

Uyu muryango wabitangaje tariki ya 2 Ukuboza 2020 ubwo Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yari imaze gutora itegeko rikura urumogi mu biyobyabwenge bikomeye, rikarushyira mu bimera byifashishwa mu gukora imiti.

Inama yateraniye i Vienna muri Austria mu 1961 ni yo yafashe icyemezo bwa mbere cyo gushyira urumogi mu cyiciro cya IV, kibamo ibiyobyabwenge bikomeye nka Cocaine na Heroine.

Amatora y’iyi komisiyo igizwe n’ibihugu 53 yabaye tariki ya 2 Ukuboza 2020, yemeje ko ruva muri iki cyiciro, ku bwiganze bw’amajwi 27, ibihugu 25 byatoye ‘oya’ naho kimwe kirifata.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa IDPC, Ann Fordham mu ijambo yavuze kuri uwo munsi dukomora mu itangazo yageneye itangazamakuru, yishimiye icyemezo cy’iyi komisiyo, aho yagize ati: “Twishimiye icyemezo cyari gitegerejwe cy’uko urumogi ari umuti. Icyemezo cya mbere cyo kutemera urumogi cyaburaga ishingiro rya siyansi ndetse cyashingiraga ku myumvire ya gikoloni n’ivangura.”

Ann yakomeje agira ati: “[Icyemezo cya mbere] cyirengagizaga uburenganzira n’umuco wa gakondo by’imwe mu miryango iruhinga, ikanarukoresha nk’umuti, urukingo no mu by’imyizerere; bigatuma abantu babarirwa muri za miliyoni ku Isi bahohoterwa.”

Uyu muryango wavuze ko n’ubwo Komisiyo ya UN yateye intambwe yo gukura urumogi mu cyiciro cya IV, yakomeje kurugumisha mu kindi cya I kirimo ibigomba gushyirirwaho umurongo w’imikoreshereze ku rwego mpuzamahanga. Ngo iyi ngingo nayo ikwiriye kwigwaho, ikazavugururwa kuko nayo ishobora kuvutsa uburenganzira busesuye abarukoresha ku mpamvu Ann Fordham yagaragaje haruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *