Ifoto y’ibihangange bibiri, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari kumwe bakina ‘Chess’ yaciye ibintu, nyuma yo gukurura amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ni ifoto yashyizwe hanze bwa mbere n’aba bakinnyi b’ibihangange bifashishije imbuga nkoranyambaga basanzwe bakoresha.
Lionel Messi yayishyize hanze yifashishije imbuga za Instagram na Facebook asanzwe akoresha; mu gihe mukeba we Cristiano Ronaldo yayishyize hanze yifashishije Instagram, Twitter na Facebook.
Bombi bayiherekezanyije amagambo avuga ko “Intsinzi ni imitekerereze…”
Kugira ngo wumve buryo ki iyi foto yakozwe n’umunyamerikakazi Annie Leibovitz ku bwa Company y’Abafaransa ya Louis Vuitton izwi cyane mu mideli yakunzwe, mu gihe cy’iminota 30 Messi na Cristiano bayishyize kuri page zabo za Facebook yari imaze gukurwa n’abarenga miliyoni imwe kuri buri page.
Mu gihe cy’iminota byibura 40 iyi foto iri kuri account ya Messi kandi yari imaze gukundwa (likes) n’abarenga miliyoni eshanu, mu gihe kuri Konti ya Cristiano yari imaze gukundwa n’abagera kuri miliyoni zirindwi.
Kuri iyi foto aba bagabo bombi bagaragara bicaranye bakina ‘Chess’. Mu maso ya bombi biragaragara ko buri umwe yari yitaye mu byo arimo cyane; kugira ngo mugenzi we atagira inka amurya.
Lionel Messi na Cristiano bamaze imyaka ibarirwa muri 15 bayoboye Isi ya ruhago; ndetse basa n’aho bamaze gupasura Isi mo kabiri ku buryo bigoye kwemeza ngo ni nde mwami.
Kuba aba bagabo bombi bamaze igihe bakora ibitangaza muri ruhago byatumye bisanga bahanganye, ku buryo kuri ubu umwe afatwa nk’umukeba wundi.
Iryo hangana kandi ni ryo ryanatumye mu myaka bamaze bakina ruhago bigorana ko wababona bari hamwe; ku buryo inshuro nke byagiye bibaho zagiye zihinduka inkuru yo kwandikwa ku mpapuro z’imbere (front pages) mu binyamakuru.
Luois Vuitton yatangaje ko yakoresheje iriya foto “mu rwego rwo kwishimira [no guha icyubahiro] aba bakinnyi babiri bafite impano kurusha abandi ku Isi.”
Kongera kubona Messi na Ronaldo bari kumwe by’umwihariko bakina ‘Chess’ byateye ubwuzu abakunzi b’umupira w’amaguru; bituma bacika ururondogoro cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bagiye bashyira utumenyetso tw’umutima ahatangirwa ibitekerezo batanze kuri iriya foto; abandi bagashyiraho utumenyetso tw’ihene (GOAT) ebyiri ziri hamwe mu kugaragaza ko bwa nyuma na nyuma ibihangange bibiri by’ibihe byose byahuye bikicarana.
Cristiano Ronaldo mu kuganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Piers Morgan, yasobanuye Lionel Messi nk’umukinnyi w’igihangange yabonye akina waba uri ku rwego rwe; we na Zinedine Zidane.
Messi inshuro nyinshi yagiye abazwa kuri Cristiano na we yagiye amusobanura nk’umukinnyi w’igitangaza, ibishimangirwa n’ibihembo bijya kungana buri umwe muri bo yagiye atwara ku giti cye.




2 Responses
Ifoto ya Lionel Messi ari gukina ‘Chess’ na Cristiano Ronaldo yaciye ibintu
Ntabwo Chess ari dame ni échec!
Ikindi mu bihembo bafite Christiano ni petit kuri Messi.
Ifoto ya Lionel Messi ari gukina ‘Chess’ na Cristiano Ronaldo yaciye ibintu
Ntabwo Chess ari dame ni échec!
Ikindi mu bihembo bafite Christiano ni petit kuri Messi.