Ifoto y’umunya-Argentine Lionel Messi acigatiye igikombe cya Copa America, yaciye agahigo ko kuba ifoto ya mbere ifite aho ihuriye na siporo yakunzwe kurusha izindi ku rubuga rwa Instagram.
Ni ifoto yafashwe ku cyumweru gishize, nyuma y’uko Argentine yari imaze gutwara Copa America itsinze BrĂ©sil ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Iki gikombe ni cyo cya mbere cy’irushanwa rikomeye Messi yari atwaranye n’ikipe y’igihugu cye, gituma avanwaho urubwa bw’abamushinjaga kutagira icyo amarira Argentine nyamara abenshi bamufata nk’umukinnyi wa mbere wa ruhago ku Isi.
Ibirori by’umukino wa nyuma byahumuje Messi yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto ye acigatiye igikombe cya Copa America.
Ni ifoto yakunzwe cyane kuri ruriya rubuga kuko abarenga miliyoni 19 bagaragaje ko bayikunze, inaca agahigo ko kuba ifoto yerekeye siporo ikunzwe cyane kuri ruriya rubuga.
Cristiano Ronaldo ni we muntu wa mbere ku Isi ukurikirwa kurusha abandi ku rubuga rwa Instagram, gusa nta foto ararushyiraho ngo ikundwe (likes) n’abantu miliyoni 19.
Ifoto ya Messi afite igikombe cya Copa America yahise ica agahigo k’izagiye zikundwa nk’iyo Lebron James yarushyizeho yunamira nyakwigendera Kobe Bryant yagize Likes miliyoni 15.5 ndetse n’iya Messi yunamira Diego Maradona yagize Likes miliyoni 16.4.


