Ifoto ya Messi afashe igikombe cya Copa America yaciye agahigo gakomeye kuri Instagram

Ifoto y’umunya-Argentine Lionel Messi acigatiye igikombe cya Copa America, yaciye agahigo ko kuba ifoto ya mbere ifite aho ihuriye na siporo yakunzwe kurusha izindi ku rubuga rwa Instagram. Ni ifoto yafashwe ku cyumweru gishize, nyuma y’uko Argentine yari imaze gutwara Copa America itsinze Brésil ku mukino wa nyuma igitego 1-0. Iki gikombe ni cyo cya […]

Musanze: Ibibazo uruhuri mu bana bari mu miryango irwaye Coronavirus

Abana bari mu miryango irimo abarwariye cyangwa abakiriye Coronavirus mu ngo zo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ababyeyi babo bavuga ko bari mu bibazo by’ubukene bukabije, butuma bahura n’inzara no kubura iby’ibanze byo kugaburira abana bitewe n’uko babuze aho bakura ubushobozi. BWIZA yasuye abatuye mu […]

Rubavu: Gitifu w’umurenge yahagaritswe azira kuvutsa umuturage inka ye mu rubanza

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwahagaritse by’agateganyo Gitifu w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, kubera gutanga amakuru y’ibinyoma bigatuma umuturage atsindwa urubanza rw’inka yaburanaga kandi yari iye. Ni urubanza umuturage witwa Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero amaze igihe aburanamo inka yahawe muri gahunda ya Girinka ikaza kwibwa muri 2015, nyuma bikarangira ifatiwe mu gikuyu cy’umusirikare […]

Umuhanzi Nziza Désiré yapfushije umugore nyuma y’amezi 8 arushinze

Umuhanzi Nziza Désiré wamamaye mu Burundi akaba na Mukuru w’umuhanzi Dr Claude, yapfushije umugore we Inarukundo Bijoux bari bamaze amezi umunani barushinganye. Inkuru y’urupfu rw’umugore w’umuhanzi Nziza yamenyekanye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu. Ibinyamakuru by’i Burundi byavuze ko Bijoux yitabye Imana aguye mu bitaro bya Roi Khaled biherereye mu Kamenge, akaba yazize uburwayi. […]

Ingabo za Uganda zatewe n’abitwaje intwaro

Ingabo za Uganda zikorera mu gace ka Zeu ho mu karere ka Zombo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zagabweho igitero n’abitwaje intwaro, kigwamo umusirikare umwe wa kiriya gihugu. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso, wavuze ko inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Rutsiro: Umugabo yakubise umugore we aramwica

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita uwo bashakanye bikamuviramo urupfu. Amakuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye mu gitondo cyo kuri wa kabiri, tariki 14 Nyakanga, ubwo yagwaga mu Bitaro bya Gisenyi. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko abakekwaho iki cyaha bahise bafungwa. Ati “Hafashwe abagabo babiri […]

Kera kabaye Mozambique yemereye ingabo za SADC gusanga iza RDF i Cabo Delgado

Leta ya Mozambique yemeye gusinya amasezerano yemerera ibihugu 16 bigize Umuryango w’Iterambere ry’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Epfo (SADC), kohereza ingabo zabyo mu ntara ya Cabo Delgado. Ni nyuma y’uko iriya ntara yakunzwe kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba za Islamic State bimaze kugwamo abarenga 3,500, ari na byo ziriya ngabo zizaba zigiye kuburizamo. SADC yemerewe kohereza muri Mozambique […]

Iranzi Jean Claude yirukanwe na Pharco FC yakiniraga

Ikipe ya Pharco FC yo mu gihugu cya Misiri, yirukanye abakinnyi bayo 14 barimo n’Umunyarwanda Iranzi Jean Claude. Pharco FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri yari yarasinyishije Iranzi Jean Claude muri Gashyantare uyu mwaka imuvanye mu kipe ya Rayon Sports. Iranzi n’ubwo atayikiniye imikino myinshi, ni umwe mu bayifashije kuzamuka mu cyiciro […]

Perezida Samia Suluhu yageze mu Burundi (Amafoto)

img_20210716_100148.jpg

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Repubulika ya Tanzania, yamaze kugera mu gihugu cy’u Burundi aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri. Mu kanya kashize ni bwo Perezida Samia yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura, yakirwa na Visi-Perezida w’u Burundi, Bazombanza Prosper. Perezidansi ya Tanzania ku munsi w’ejo yatangaje ko Perezida Samia Suluhu asura […]

Miliyoni 7 ntazo nabona bazakore icyo bashaka-Umugore wafunzwe azira umugabo we i Kansi

Hari amakuru ko kuwa kuva kuwa 13 Nyakanga 2021, umugore witwa Appolinarie Dukunde yafungiwe mu Biro by’Umurenge wa kansi mu Karere ka Gisagara, asaba gusubiza Frw miliyoni zirindwi bivugwa ko zanyerejwe n’umugabo we. Dukunde nk’uko intabaza yakozwe na Eric Bagiruwubusa wa VOA kuri Twitter, yarafunzwe ngo asubize amafaranga ya koperative KOPAJEKA mu gihe we atayibarizwamo. […]

Akari ku mutima wa Haruna Niyonzima wemerewe akazi na Yanga yamusezereye

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, nyuma yo gusezererwa na Yanga Africans yakiniraga mu cyubahiro cyinshi yavuze ko iyi kipe ayifata nk’umuryango we, ayishimira byimazeyo ku bw’ibihe byiza bagiranye. Mu mwaka w’imikino wa 2011/2012 ni bwo Haruna yageze muri Yanga Africans avuye muri APR FC ya hano mu Rwanda. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri […]

Perezida Museveni yahaye umwanya ukomeye umukwe we

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Odrek Rwabwogo usanzwe ari umukwe we umujyanama we mukuru ushinzwe inshingano zihariye. Perezida Museveni mu itangazo yasohoye yavuze ko guha Rwabwogo ziriya nshingano n’abandi batandukanye yabishingiye ku bubasha ahabwa n’ingingo ya 99 n’iya 171 z’itegekonshinga rya Uganda. Undi uri mu bongeye kugirirwa icyizere na Perezida Museveni ni Amb. […]

Ndambiwe abantu banshyiraho igitutu cyo gushaka-Gaby Kamanzi w’imyaka 40

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Irene Ingabire Kamanzi, uzwi ku izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo kuko igihe kitaragera ku myaka ye 40 y’amavuko. KT Press ivuga ko ubwo yari mu kiganiro ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, umwe mu bakurikiye ikiganiro yari amubajije igihe ateganya kuba […]

UECL: Ikipe ya Manzi Thierry n’iya Nirisarike zasezerewe, iya Rwatubyaye irakomeza

Ikipe ya Urartu FC ikinamo myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Nirisarike Salomon, na Dila Gori FC ya Manzi Thierry, zasezerewe mu irushanwa rishya rya UEFA Conference League zitarenze ijonjora ry’ibanze. Urartu FC n’iyo mu gihugu cya Armenia mu gihe Dila Gori FC ya Manzi wakiyikiniraga umukino wa mbere ari iyo muri Georgia. Manzi Thierry na bagenzi […]