Abana bari mu miryango irimo abarwariye cyangwa abakiriye Coronavirus mu ngo zo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ababyeyi babo bavuga ko bari mu bibazo by’ubukene bukabije, butuma bahura n’inzara no kubura iby’ibanze byo kugaburira abana bitewe n’uko babuze aho bakura ubushobozi.
BWIZA yasuye abatuye mu Isibo y’Ubutwari n’Indahangarwa bo mu Mudugudu wa Rukereza, maze bamwe mu babyeyi bavuga ko gutunga abana igihe barwaye Coronavirus cyangwa nyuma yo kuyikira ari ingorabahizi kuko batakaje akazi bari bafite kandi n’ubu bakaba bari gusatirwa na Guma mu Rugo izamara iminsi 10. Nkurikiyumukiza w’imyaka 37 na Gaudence Uwiduhaye ufite 33, BWIZA yabasanze mu rugo aho bakodesheje. Bafite abana babiri; umwe yitwa Muhoza Judith w’imyaka 12 na Ineza Pauline w’umwaka n’amezi abiri. Uretse Muhoza, uyu muryango wose wanduye Coronavirus. Nyir’urugo, Nkurikiyumukiza atangaza ko yamenye ko yanduye Covid19 kuwa 25 Kamena 2021, akaza kuyikira kuwa 15 Nyakanga 2021. Ubu ahangayikishijwe n’uko agiye gutunga umuryango we mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga ahita atangira kubahiriza Guma mu Rugo. Kugaburira umuryango byabaye ingorabahizi Nkurikiyumukiza yemeza ko Covid 19 yagize ingaruka ku muryango by’umwihariko abana kuko ntacyo yabashaga kwinjiza mu rugo ngo abagaburire igihe yari arwaye kuko yahise atakaza akazi ko gukora muri resitora. Ati ” Nkimara kwandura, nagombaga kuguma mu rugo nkitabwaho n’abaganga. Umugore wanjye n’umwana na we twamenye ko banduye, twese tujya mu kato. Ntabwo nabashaga kujya gukora ngo ndinjiza ibitunga umuryango. Akazi kanjye bahise bagaha abandi, n’ubu namaze gukatakaza. Sinzi uko nza kubigenza cyane ko mfite umugore wonsa n’uyu mwana muto ushobora guhita agira imirire mibi. Urumva ko ngiye kumara hafi ukwezi kose nta n’ijana ninjiza ngo ngaburire umuryango.” Akomeza agira ati ” Uretse kuba njye ntacyo ubwo nari nkibasha kwinjiza ngo ngaburire abana, umugore na we usanzwe adoda yarafashwe, twese tujya mu kato. Urumva ko hano mu rugo nta washoboraga gufasha abandi ngo babone icyo barya ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa nk’isabune, amazi n’ibindi dukenera mu buzima bwa buri munsi. Twagiye tugaburirwa n’abaturanyi uko bashoboye, rimwe bikabura tukihangana. Urumva umuntu ntiyagufasha buri gihe.” Barikanga imirire mibi ku mwana wabo Nkurikiyumukiza n’umudamu we bavuga ko bahombye amafaranga menshi igihe batari bakibasha kujya mu kazi. Ibi ngo byatumye n’uburyo bwo kwita ku muryango buba bubi ku buryo umwana ucyonka bafite, ashobora guhura n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse ngo yasubiye inyuma mu mikurire nyuma yo gukira Covid19. Umugabo ati ” None se ubu indyo ibereye uyu mwana nayikurahe? Nahombye nk’ibihumbi 80Rwf, umugore na we ni uko. Ubu akazi ntako ngifite, nakubwira ngo se uyu mwana ntagiye guhura n’imirire mibi? Ubwo uriya mwana yafatwaga, yari yatangiye gushaka kwiga kugenda, yakize yaramaze gusubira inyuma, ubu yongeye gukambakamba. Urumva ko Covid 19 yamugizeho ingaruka ku buzima bwe.” Nkurikiyimukiza avuga ko uretse kuba akeka ko Covid19 yaba yaramusigiye n’ubundi buzahare nyuma yo kuyikira, umugore we na n’ubu ucyambaye isaha yagenewe abarwayi ba Covid19, yahavanye umutwe uhora umurya. Uyu muryango wemeza kandi ko uretse umwana, n’ubwo n’abakuru bawugize bamaze gukira, nta kintu bafite bagiye gukora ku buryo cyabinjiriza ibyo kurya muri ibi bihe. Uvuga ko ” Covid19 yabateje ubukene butuma batita ku bana, gutakaza akazi, ubuzahare mu mubiri n’izindi ngaruka.” Umugore ati ” Ubu sinakubwira ngo abana bacu Covid19 yabagizeho ingaruka ku kigero kingana gutya kuko barabona ko ntabyo kurya bihari, ibyo bakeneraga tukakibagurira mu bushobozi bwacu ntibakibibona, ni ibibazo cyane.” Uyu muryango wemereye BWIZA ko abana bawo bamenye Covid19 kuko basobanuriye Muhoza uko yandura cyane ko we ntayo yari anduye. Yabagaho abatinya, adashaka no guterura murumuna we ngo atamwanduza. Uwiduhaye ati ” Ntiyangaga guterura murumuna we se, covid19 arayizi, azi kuyirinda. Iyo atabimenya na we yari kwandura.” Abana bo muri uyu muryango babayeho bate? Uyu muryango uvuga ko abana babayeho nabi kuko nta mikoro ahari yo kubagaburira, kubaha ibindi bakeneye, ugasaba inkunga ya Leta muri ibi bihe utegereje Guma mu Rugo. Uti ” Ntabwo tuzi uko tuzabasha kubatunga muri iki gihe, Leta yatugoboka kuko tumaze igihe tudakora.” Basaba kandi abagikerensa Coronavirus ko ” Bamenya ko ihari, izahaza, bayirinda kuko aho yageze ihasiga ibibazo bikomeye.” Abana barahungabanye BWIZA yanyarukiye mu rugo rw’uwitwa Cynthia Kabatesi na we avuga ko Covid19 yayanduye, akayikira ariko ngo yamusigiye ingaruka idasize inyuma n’abana be; Uwimpuhwe Delta w’imyaka 12 na Muhorakeye Ella Vivine ufite 6 y’amavuko. Yagize ati ” Yatugizeho ingaruka njye n’abana banjye. Twahise tugira ikibazo cy’inzara kuko nari maze kubura akazi. Nakoraga ubucuruzi, abana banjye mbaha icyo bakeneye ariko ubu ntibishoboka. Urumva barahungabanye kuko bakunda kumbaza uko bari burye mu gihe babona nzindutse nicaye aha mu rugo. Babonye ko imibereho yanze bagira ikibazo kandi nabo babaho bikanga ko bakwandura.” Avuga uko ubu abana be babayeho, Kabatesi yavuze ko ” Abana banjye babayeho nabi, hari inzara kuko ubu kubona icyo barya biragoye. Nanjye simbibona kuko mba ntakoze, akazi nakoraga nkagakuramo amafaranga karapfuye. Nasaba Leta ko yadufasha.” Abana ba Kabatesi bo ntibanduye Covid19, gusa yemeza ko bayizi, bazi n’uburyo bwo kuyirinda. Iki kinyamakuru kandi cyageze mu Isibo y’Indahangarwa, uwitwa Solange Nzamugurinka w’imyaka 34 ari gukurikiranwa n’abaganga ari iwe mu rugo. Ni umubyeyi w’umwana umwe, Hirwa Dieu Aime w’imyaka 5 n’umukozi we, Sibomana w’imyaka 15. Avuga ko kuva yarwara atunzwe n’ubufasha ahabwa n’abagiraneza kuko yaryaga ari uko yakoze ubucuruzi bwe bw’inkweto. Avuga ko ” Tubayeho mu buzima bugoye, singicuruza. Umwana we ubu asa n’uwampunze yewe n’ubushobozi bw’ibyo kurya dusabwa bijyanye n’iyi ndwara, ntabwo mfite.” Nzamugurinka avuga ko ” Umwana we atabayeho neza kuko ntabasha kubona iby’ibanze. None se umuntu ko yagufasha uyu munsi yagufasha n’ejo? Si nzi amaherezo rwose kuko njye ndacyanarwaye, ndababara. Urumva se mbasha kwita ku mwana wanjye uko bikwiriye?.” Hari icyo basaba Leta Aba baturage baganiriye na BWIZA bahuriza ku ngingo imwe yo kugobokwa na Leta cyane ko Guma mu Rugo igiye gusanga badaheruka kuruvamo ngo bajye gushaka amahaho. Bifuza ko baherwaho hakorwa urutonde rw’abazafashwa kubona ibyo kurya muri ibi bihe Akarere ka Musanze kari mu turere tugomba kujya muri Guma mu Rugo y’iminsi 10. Abafite abana bakiri bato n’abagore bonsa basabye ko hajyaho uburyo bwo kubafasha mu buryo bwihariye kugira ngo abana batagwingira, ababyeyi bakaba bahakuriza uburwayi kubera imirire mibi. Bavuga ko Leta yabagenera inkunga iyo ariyo yose cyane abana bagatekerezwaho by’umwihariko mu byo bakeneye n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe. Ubuyobozi ntibwicaye BWIZA yavuganye n’Umuyobozi w’Isibo y’Ubutwari, Charite Mukabalinda, avuga ko uretse gusura abarwariye mu ngo, bagahabwa bumwe mu bufasha bw’ibanze, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga ku cyorezo cya Covid19. Avuga ko ” Tugerageza kuba hafi yabo ndetse n’abandi baturage tubigisha ku cyorezo cya Coronavirus ku buryo ubu bamwe bamaze gukira.” Yemeranya n’aba baturage bavuga ko ababyeyi bonsa, abana bakiri bato bari mu miryango imaze iminsi mu kato bakwiriye kwitabwaho byihariye cyane ko ubu hagiye gukubitiraho na Guma mu Rugo. Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukereza, Felicite Nyirambarushimana yatangarije BWIZA ko bakurikiranira hafi iby’iyi miryango iri kuvurirwa mu rugo. Ko ” Hari ubufasha bagiye bayigezaho mu bihe bishize, gusa hari ibindi byinshi ikeneye.” Avuga ko batarakora lisiti y’abazahabwa ubufasha muri Guma mu Rugo, ngo na we asanga aba baturage bakwiriye gufashwa muri ibi bihe Akarere ka Musanze kagiye kujyamo bya Guma mu Rugo. Umunyabuzima mu Mudugudu wa Rukereza yatangarije BWIZA ko abantu umunani ari bo barwariye mu rugo muri iki gihe. Ni mu gihe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bavuga ko abantu basaga ibihumbi 13 barwariye Covid19 mu ngo zabo aho bakurikiranwa n’abaganga.


