1000910420_1781078206

Anthony  wakinnye The Godfather III yapfuye 

Sangiza iyi nkuru

Anthony Guidera, umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera uruhare rwe muri filime The Godfather Part III, yitabye Imana afite imyaka 65 nyuma y’ibyumweru bike aguye igihumure iwe mu rugo.

Nk’uko byatangajwe n’umugore we, Valarie Guidera, uyu mugabo yajyanywe kwa muganga ku wa 11 Gicurasi 2026 nyuma y’uko umutima we uhagaritse gutera mu buryo butunguranye ari iwe mu majyepfo ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’ibyumweru bitatu ari ku byuma bimufasha guhumeka, umuryango we wafashe icyemezo cyo kumujyana mu rugo kugira ngo arangirize ubuzima bwe mu mahoro. Yitabye Imana ku wa 6 Kamena 2026, icyakora abaganga bavuga ko kugeza ubu bataramenya icyateye ikibazo cyatumye umutima we uhagarara.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook, umugore we yavuze ko umuryango wabo watewe agahinda gakomeye n’urupfu rwe.

Yagize ati: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rutunguranye rw’umukunzi wacu Anthony. Turababaye cyane kandi turagerageza kwakira ibi bihe bikomeye.”

Anthony Guidera yamenyekanye cyane mu 1990 ubwo yakinaga muri filime The Godfather Part III ari umurinzi w’umutekano witwa Anthony. Nyuma yaho yakomeje kwigaragaza muri sinema zitandukanye zirimo Species yasohotse mu 1995, The Rock ndetse na Armageddon.

Yanagaragaye muri filime z’uruhererekane zakunzwe zirimo Baywatch, Angel, Renegade na Star Trek: Deep Space Nine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *