Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Irene Ingabire Kamanzi, uzwi ku izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo kuko igihe kitaragera ku myaka ye 40 y’amavuko. KT Press ivuga ko ubwo yari mu kiganiro ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, umwe mu bakurikiye ikiganiro yari amubajije igihe ateganya kuba yashinga urugo akagira umuryango na cyane ko yamaze kugera kuri byinshi mu buhanzi bwe. Usa n’uhindutse ati ” Mu by’ukuri numva ndambiwe abantu banshyiraho igitutu cyo gushaka. Nakira ubutumwa bugufi buri munsi bw’abagabo bansaba gusohoka na nomero”. Yakomeje agira ati ” Abantu bagombye kureka kujya bambaza niba mfite umusore cyangwa umugabo dukundana, kuko ibyo numva ari iby’ubuzima bwite bw’umuntu. Igihe nikigera bazabibona ku mbuga nkoranyambaga, ariko icyo nitayeho cyane ni umuziki wanjye.” Mu bantu bagiye babaza Gaby impamvu adashaka umugabo, ngo hari n’abateraga intambwe bakamusaba urukundo bakeka ko yaba yarabuze umugabo mu buzima bwe. Icyakora uwo muhanzi we avuga ko ibijyanye n’urushako ari ubuzima bwite bw’umuntu. Irene Ingabire Kamanzi yavutse ku itariki 12 Kamena 1981, avukira ahitwa i Lubumbashi, mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango w’abana batandatu. Ni umwana wa gatanu iwabo, akaba yaravukiye mu muryango w’abaririmbyi, ibyo bikaba byaramufashije mu buhanzi bwe.

10 Responses
Ndambiwe abantu banshyiraho igitutu cyo gushaka-Gaby Kamanzi w’imyaka 40
Rwose uri mukuru kandi niba uzashyingirwa kubikora kare ni byiza. Yenda wabuze umukunzi ntiwapfa gutoragura n’imbobo, ariko bigukundiye kubyanga si ubutwari

Rwosepe ntakubeshye urakuze ugomba gushaka ukabona nigihe cyo kurera abana. Arko birashobokada kuba waramubuze ndavuga umugabo kuko mwiy,imisi kumubona ni ikibazo.

Bareke ku gushyiraho igitutu bakureke ariko nawe umenye ko ukwiriye gushaka ubaye utarabuze umukunzi, ubare imyaka usigaje kugirango ubashe kubyarana nuwo muzashakana

Eregakwifata sibibi ikibazo nugutinda kd ufitubushobozi

Kwifata ukarindira sibibi ikibazo nugutinda uzampe nimeroyawe tuziganirire wenda wasanga ariwowe IMANA yanteguriye ntawamenya