Hari amakuru ko kuwa kuva kuwa 13 Nyakanga 2021, umugore witwa Appolinarie Dukunde yafungiwe mu Biro by’Umurenge wa kansi mu Karere ka Gisagara, asaba gusubiza Frw miliyoni zirindwi bivugwa ko zanyerejwe n’umugabo we. Dukunde nk’uko intabaza yakozwe na Eric Bagiruwubusa wa VOA kuri Twitter, yarafunzwe ngo asubize amafaranga ya koperative KOPAJEKA mu gihe we atayibarizwamo. Abajijwe niba koko Gitifu wa Kansi yemera ko yafunze Dukunde, Bagiruwubusa ati ” Yabihakanye byo guhakana ariko hari izindi sources nyinshi zibyemeza.” Dukunde ariko kuwa 14 ngo yararekuwe, asabwa gusubiza ayo mafaranga, ingingo we adakozwa. Ati ” Gitifu ambwiye ko yamenye ko abana bahungabanye arandekura ariko sekereteri wa koperative Saveri we asigayemo. Bansabye kujya kugurisha imitungo harimo n’inzu hakabonekamiliyoni 7, ntayo nabona bazakore icyo bashaka » Kugeza ubu haribazwa amaherezo y’iki kibazo.


