Ingabo za Uganda zikorera mu gace ka Zeu ho mu karere ka Zombo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu zagabweho igitero n’abitwaje intwaro, kigwamo umusirikare umwe wa kiriya gihugu.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Flavia Byekwaso, wavuze ko inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishobora kuba ari zo ziri inyuma ya kiriya gitero.
Brig Byekwaso yavuze ko ingabo za Uganda zafashe mpiri babiri mu bagabye kiriya gitero, abandi bane zirabivugana.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Uyu munsi saa kumi n’ebyiri z’igitondo, itsinda ry’ingabo za UPDF zikorera i Zeu muri Zombo zaburijemo igitero cy’abagabo 20 bari biyoberanyije nk’abakozi b’ishyamba.”
“Twafashe babiri, twivugana bane hanyuma tunafata imbunda imwe ndetse n’imiheto n’imyambi. Ikibabaje, twatakaje umusirikare umwe (MHSRIP). Iri tsinda birakekwa ko ari abanyabyaha n’inyeshyamba za CODECO zo muri RDC.”
Akarere ka Zombo gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Si ubwa mbere ingabo za Uganda muri akaga gace zigwabwaho igitero, kuko nko muri Werurwe umwaka ushize nanone zatewe n’abari biganjemo intwaro gakondo, bikarangira abasirikare batatu ba Uganda baguye muri icyo gitero.
Icyo gihe igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyivuganye abagera kuri 20 mu bari bacyigabye.


