Ikipe ya Pharco FC yo mu gihugu cya Misiri, yirukanye abakinnyi bayo 14 barimo n’Umunyarwanda Iranzi Jean Claude.
Pharco FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri yari yarasinyishije Iranzi Jean Claude muri Gashyantare uyu mwaka imuvanye mu kipe ya Rayon Sports.
Iranzi n’ubwo atayikiniye imikino myinshi, ni umwe mu bayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Iyi kipe nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasezereye abakinnyi 14 barimo Iranzi Jean Claude, ibifuriza guhirwa mu minsi iri imbere.
Bagize bati “turabifuriza ibyiza byinshi, mwarakoze kudufasha muri uru rugendo.”




