Umuhanzi Nziza Désiré wamamaye mu Burundi akaba na Mukuru w’umuhanzi Dr Claude, yapfushije umugore we Inarukundo Bijoux bari bamaze amezi umunani barushinganye.
Inkuru y’urupfu rw’umugore w’umuhanzi Nziza yamenyekanye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu.
Ibinyamakuru by’i Burundi byavuze ko Bijoux yitabye Imana aguye mu bitaro bya Roi Khaled biherereye mu Kamenge, akaba yazize uburwayi.
Nziza na Bijoux bari bamaze imyaka umunani bakundana, bahamije isezerano ryabo mu Idini ya Islam mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020, mu gace ka Buyenzi Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.
Nyuma yo gusezerana muri Islam, basezeranye kubana byemewe n’amategeko ku wa 07 Ugushyingo 2020 naho ku wa 13 Ugushyingo 2020 bakora ibirori by’umusangiro n’inshuti n’abavandimwe.


