Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwahagaritse by’agateganyo Gitifu w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, kubera gutanga amakuru y’ibinyoma bigatuma umuturage atsindwa urubanza rw’inka yaburanaga kandi yari iye.
Ni urubanza umuturage witwa Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero amaze igihe aburanamo inka yahawe muri gahunda ya Girinka ikaza kwibwa muri 2015, nyuma bikarangira ifatiwe mu gikuyu cy’umusirikare wa RDF ufite ipeti rya Colonel witwa Ntabana James.
Mu Ugushyingo umwaka ushize Niyonsaba yari yaheshejwe iyi nka n’Urukiko, gusa abari barayitwaye bongera kuyitwara ku ngufu bavuga ko ari iyabo.
Uyu mudamu yongeye kwiyambaza ubuyobozi n’inzego z’ubutabera, gusa birangira atsinzwe inka isubira mu biganza by’uriya musirikare, n’ubwo we yemeza ko ari akarengane yakorewe.
Mu bo uyu muturage ashyira mu majwi mu kumurenganya, harimo Nkurunziza Faustin wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero.
Avuga ko uyu muyobozi n’abafatanwe iriya nka [bivugwa ko bafitanye isano] bafatanyije guhimba impapuro zigaragaza ko yahawe inka muri 2006 mu rwego rwo kugaragaza ko yaba atakiyifite, ari na byo byatumye atsindwa urubanza.
Amakuru BWIZA ifite ni uko Niyonsaba yegereye abashinzwe Girinka mu karere ka Rubavu kugira ngo bamufashe kumenya neza igihe yaherewe iriya nka (we yavugaga ko ari muri 2012), bagasanga yarayihawe muri 2013.
Ni ibyatumye na we yongera kujuririra icyemezo cy’urukiko, ari na bwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwamenye ko Gitifu Nkurunziza yagize uruhare mu guhimba ibinyoma byatumye uriya muturage arenganywa buhita bumuhagarika by’agateganyo.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yemeje ko Gitifu wa Kanzenze yahagaritswe by’agateganyo amezi atatu n’akanama gashinzwe imyitwarire azira ariya makosa.
Yunzemo ati: “Ni ayo ngayo [gutanga amakuru atari yo ku muturage] ni na yo mpamvu tuvuga ko hari inshingano ze atakurikiranye, ntabwo ari we wayateguye ngo ayatange. Na we yayateguriwe n’abandi kuva hasi baramutekinika nyine, ubwo aba agaragayeho inshingano zo kudakurikirana ibibera mu ifasi ye.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu mezi atatu Nkurunziza yahagaritswe atemerewe gukora akazi ke cyangwa guhembwa, gusa mu gihe azaba arangije igihano cye akaba azasubizwa mu kazi, n’ubwo ashobora gufatirwa ibindi bihano byisumbuye mu gihe yagaragaraho andi makosa.
Gitifu Nkurunziza avuga ko kuba yahagaritswe mu kazi ari ibisanzwe, ngo kuko kuba yahagaritswe ari uburenganzira bw’abamuhagaritse.
Abajijwe niba koko yaratanze amakuru atari yo kuri uriya muturage, yavuze ko “abo nagombaga kubibwira narabibabwiye, ayo ni amabanga y’akazi nta mpamvu yo kwinjira mu buzima bw’umuntu bwite.”

8 Responses
Rubavu: Gitifu w’umurenge yahagaritswe azira kuvutsa umuturage inka ye mu rubanza
Ayo ubwo ni amakosa!!!!!
Ni ubujura icyaha kibi
Mbega umuyobozi(igisambo)!!!!

Ariko muri Rubavu kuki banga bakaba ba bazirunge zikanga zikab’isogo, biriya byo kwitwaza ngo n’umuyobozi cg n’umusirikare ukomeye ubir’inyuma bimaze kumenyera, gusa twishimiye ko uwo mubyeyi yarenganurwa, s’aho gusa none ibyabaye mu mudugudu wa KITARIMWA, Akagari ka GIKOMBE, Umurenge wa Nyakiriba, RUBAVU, ibyahabereye n’agahomamunwa, Abagore ngo bateye Ku rugo rw’umusirikare ngo ni Muto, bo bitwaje uwabo Ari Umukuru, bahageze ba Nyirirugo badahari barasahura kumankwa abaturanyi baratabaza biranga isaso igitanda matela babitwaye, bitwaje ko ari Ku Muto, gusa bimwe byafatiwe Mu Gakiriro, ntawuzi ko Abo bahagarariwe n’Umukuru Mu mategeko bemewe kuvogera urugo rw’umusirikare Muto, Abaturage bategereje igisubizo Vuba na bwangu ko i Rubavu ar’uko bizahora

Colonel wiba inka? Mbega!!
Rubavu: Gitifu w’umurenge yahagaritswe azira kuvutsa umuturage inka ye mu rubanza
Colonel wiba inka? Mbega!!
Rubavu: Gitifu w’umurenge yahagaritswe azira kuvutsa umuturage inka ye mu rubanza
inyandikompimbano se sinaherutse ari icyahà! !!!ubwo reka turebe icyo RIB ibikoraho.tubitege amaso ! !!
Rubavu: Gitifu w’umurenge yahagaritswe azira kuvutsa umuturage inka ye mu rubanza
inyandikompimbano se sinaherutse ari icyahà! !!!ubwo reka turebe icyo RIB ibikoraho.tubitege amaso ! !!