Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatumye abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro, nyuma y’ifoto ye nshya yagiye hanze ari kurembera umwuzukuru we.
Ni ifoto yashyizwe hanze bwa mbere n’umukobwa we Ingabire Ange Kagame, amwifuriza Umunsi mwiza wahariwe abapapa wizihizwa kuri iyi tariki ya 20 Kamena buri mwaka.
Ange Kagame yashyize iriya foto kuri Twitter aye aho akurikirwa n’abarenga 275,000; ayiherekeza amagambo avuga imyato umubyeyi we.
Ati: “Umunsi mwiza w’abapapa ku mugabo wa mbere nakunze bwa mbere mu buzima. Warakoze ku bw’amahirwe yo kuba umubyeyi w’umukobwa ufite ishema. Uri sogokuru mwiza cyane. Ndagukunda.”
Perezida Kagame kuri iyi foto agaragara yicaye hasi ku itapi, acigatiriye umwuzukuru we mu maguru ye ari na ko amukinisha.
Ni ifoto yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, batangira kuyihererekanya ari na ko bayivugaho amagambo atandukanye.
Ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter no kuri Status za WhatsApp iyi foto iri kuvugwaho cyane.
Uwitwa Nshongore Akili Indatirwabahizi Jr avuga kuri iriya foto, yavuze ko “ibitse amasomo menshi: Guca bugufi, urukundo rusaaze ubumuntu, kwita ku muryango n’igihugu utitaye ku cyubahiro Isi n’igihugu bikukomba, umubyeyi nyamubyeyi, Inkotanyi nzima, n’ibindi.”
Yunzemo ati: “Ndabasuhuza Nyakubahwa, Paul Kagame.”
Nsengimana Rwamucyo we yagize ati: “Umubyeyi w’u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n’umwuzukuru niwowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye Umu! Umunsi mwiza mubyeyi w’uru Rwanda!”
Uwiyise Africain kuri Twitter we asa n’utebya yagize ati: “Hhhaaa umwuzukuru yamubwiye ati ‘FiancĂ© icara hasi tugire ibyo twumvikana’ Icyubahiro cyose Isi n’u Rwanda bimugomba hasi! Nakunze iyi foto, isobanura byinshi. Nkunze umwanya nagaciro Perezida aha umuryango.”
Uwitwa Félix Nsabigaba we yavuze ko iriya foto ishimangira buryo ki Perezida Kagame yicisha bugufi.
Ati: “Iyi foto ivuze byinshi kandi byiza. Igaragaza kwicisha bugufi, kuba umubyeyi,…. muri make inteye emotion [imbamutima] no kurushaho gukunda uyu mugabo w’imbonekarimwe. Bagufite babyumva!”
Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, n’abandi benshi bagendeye kuri iriya foto bifuriza Umukuru w’Igihugu Umunsi mwiza w’abapapa.
Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragara ari kumwe n’uriya mwuzukuru we rukumbi, kuko ari na we watangaje bwa mbere inkuru y’ivuka rye muri Nyakanga umwaka ushize.
Muri Nzeri Perezida Kagame yashyize bwa mbere ahagaragara ifoto y’uriya mwana w’umukobwa amucigatiye, avuga ko yatewe ishema no kwirirwana na we.



2 Responses
Ifoto ya Perezida Kagame ari kurembera umwuzukuru we yatumye benshi bacika ururondogoro
nange ndishimyecyane umusazawacu kunu aduha uburere bwiza
Ifoto ya Perezida Kagame ari kurembera umwuzukuru we yatumye benshi bacika ururondogoro
nange ndishimyecyane umusazawacu kunu aduha uburere bwiza