Ikiciro gishya kiratangira kwiga icyongereza, toefl, ielts mu ukwezi kwa karindwi, kizarangize mu kwa cumi na kumwe.
Iki kiciro gihishiwe byinshi harimo no guhabwa poromosiyo, Abashaka kwiga icyongereza no no kuba batsinda ikizami cya TOEFL na IELTS , ishuri rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY ryahaye abifuza kwiga amahirwe.
Iri shuri ryagabanyije ibiciro mu buryo bwo kwifafatanya n’abakiriya mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 rimaze rikora, kandi biroroshye kwiga utavuye aho uri. Hifashishijwe uburyo bwa ONLINE. Abifuza kwiga Icyongereza, kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, biga ku buryo bworoheye buri wese. Kuba iki kigo gifasha abantu kwiga neza Icyongereza n’Igifaransa, iri shuri rimaze kwigisha abasaga 680, bize neza kandi bazi kuvuga icyongereza badategwa nk’uko intego y’iri shuri iri.

1. Abiga mu mibyigizi, ku manywa, mu gitondo no ku gicamunsi na nimugoroba
2. Abiga ONLINE
3. Muri weekend, English Speaking Lab

Twakira abanyeshuri bari ku rwego rwo gutangira (Beginner to intermediate Level) n’abafite icyongereza bashaka kongera (Intermediate to Advanced level). Buri kiciro muri ibi bibiri, kimara amezi ane. Tukaba turi gutanga poromosiyo yo kwishyura amezi atatu gusa ukiga ane yose.
Umuyobozi mukuru w’iri shuri, Bwana Theoneste Uwayezu, avuga ko nyuma y’uko ibyiciro byigaga muri iri shuri bisoje amasomo yabo ubu batangiye ibindi byiciro, akangurira abifuza kubagana gutangira kwiyandikisha.
Ati: “Intego dufite ni ukuzamura ubushobozi bw’abatugana bwo kuvuga neza icyongereza badategwa, byumwihariko abayobozi, abacuruzi ndetse n’abanyeshuri barangize amashuri y’isumbuye na za kaminuza, yaba kukivuga mu ruhame cyangwa mu bindi biganiro, umuntu watugannye mu gihe cy’amezi ane gusa, aba afite ubumenyi buhagije bwo kukivuga neza.
Ishuri ryashyizeho uburyo bwo kwiga bwa ONLINE, aho ushobora kwiga utavuye aho uherereye mu gihe waba ufite ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na internet yihuta. Bikaba binoroshye kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwacu: https://academy.ictforallinall.com/apply-now/ ugahita ufashwa mu zindi ntabwe zose kugirango utangire kwiga.

Riherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, ryatangiye mu 2017, ryigisha ururimi rw’icyongereza aho bibanda cyane ku kubafasha kuvugira izi ndimi mu ruhame badategwa mu gihe gito, igihe cyo kwiga nacyo kikaba cyorohereza buri wese kuburyo bitabangamira izindi gahunda zabo kandi bigishwa n’inzobere zavukiye mu bihugu bikoresha icyongereza nk’ururimi kavukire.
Ushaka kwiga muri iri shuri anashaka kumenya ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero 0788302964 | 0788384737.



